Guy Kabombo Muadiamvita, Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yerekeje i Bujumbura nyuma y’ijoro rye rya mbere mu Mujyi wa Uvira, aho yari mu ruzinduko rw’akazi mu Burasirazuba bwa Congo.
Uru ruzinduko rubaye mu gihe mu bice bimwe bya Kivu y’amajyepfo hakomeje kuvugwa imirwano ya hato
na hato ndetse n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje guhangayikisha ubuyobozi
bw’akarere.
Biteganyijwe ko Guy Kabombo aza kugirana ibiganiro na mugenzi we
w’u Burundi, Marie Chantal Nijimbere, ku bufatanye bwa gisirikare hagati
y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwo gukomeza guhangana n’ibibazo by’umutekano
biri mu karere.
Amakuru aturuka muri izi nzego agaragaza ko ibiganiro bizibanda
cyane ku mikoranire y’Ingabo z’u Burundi n’iza RDC mu bikorwa byo kurwanya
imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Biteganyijwe kandi ko impuguke za gisirikare zo ku mpande zombi
zizakora isuzuma ry’ubufatanye busanzweho, harebwa uburyo bwo kurushaho
kubushimangira no kunoza ibikorwa by’ingabo z’ibihugu byombi.