Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yarashe umuntu umwe wakekwagaho ubujura akahasiga ubuzima, nyuma yo gushaka gutema abaturage bari bagerageje kumufata.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kaburajwire, Akagari ka Kebero, mu Murenge
wa Ntongwe wo mu Karere ka Ruhango ku wa 25 Gicurasi 2026.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko
abantu babiri bitwaje intwaro gakondo bakekwaho kwiba ihene ebyiri z’umuturage,
nyuma abaturage bakabatabara babirukaho ndetse bamenyesha ubuyobozi
bw’umudugudu.
Yavuze ko ubwo umuyobozi w’umudugudu yahageraga, abo bakekwa bahise
bahungira mu nzu, mbere y’uko Polisi ihamagarwa ngo itabare.
Ati “Polisi ihageze abo bajura basohotse mu nzu bashaka gutema
abaturage, bituma umupolisi arasamo umwe muri bo ahita apfa, undi arafatwa.”
Polisi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane amakuru yose
ajyanye n’icyo gikorwa ndetse n’ibindi byaha abo bantu bashobora kuba
barakoreye mu gace.
CIP Kamanzi yashimye abaturage bagize uruhare mu gutabara no gutanga
amakuru yihuse yafashije gufata abakekwaho ubujura.
Ati “Polisi izakomeza gukoresha ububasha ihabwa n’amategeko mu kurinda
umutekano w’abantu n’ibyabo.”
Ibi bibaye mu gihe Polisi ikomeje gusaba abaturage gukomeza ubufatanye
n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya ibikorwa by’ubujura n’ibindi byaha
bibangamira abaturage.