Uganda: Umusirikare yirashe arapfa nyuma yo gusanga mugenzi we amuteretera umugore

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-30 19:52:14 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, Nibwo umusirikare witwa David Wabule wari umwe mu ngabo z'Igisirikare cya Uganda (UPDF), yirashe arapfa nyuma yo gusanga mugenzi we ari kumwe n’umukunzi we.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor, avuga ko nyakwigendera Wabule, yirasiye mu gasantere ka Kaabong mu Majyaruguru ya Uganda, ahabarizwa batayo ya 45 mu gisirikare cya Uganda ubwo yari avuye mu kigo cya gisirikare agiye kwinezeza ahageze asanga mugenzi we babana mu gisirikare witwa Ngabirano Gerald Akampulira ari mu kabari hamwe n’umukunzi we bishimanye.

Wabule ntakuzuyuza yahise agira umujinya w'umuranduranzuzi noneho asubira mu kigo cya gisirikare azana imbunda yuzuye amasasu, atangira kurasa, Ngabirano n’umukobwa bari kumwe bahise bajya kwihisha mu kindi cyumba, Wabule arabashaka arababura bituma ahitamo kwiyambura ubuzima arirasa, ahita apfa.

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko cyatangiye iperereza ngo hamenyekane neza icyateye urwo rupfu. Hagati aho abasirikare babiri batawe muri yombi ndetse n’uwo mukobwa bivugwa ko yari umukunzi wa nyakwigendera wari asanzwe akora muri ako kabari kabereyemo isanganya.

Related Post