Umukecuru w’imyaka 80 ahataniye ikamba ry’ubwiza muri Miss Universe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-01 09:08:07 Imyidagaduro

Umucyecuru w’imyaka 80 y’amavuko witwa Choi Soon-hwa, akomeje kuvugisha benshi myuma yo kwandika amateka ku Isi yo kuba umuntu wa Mbere ukuze wiyemeje guhatanira ikamba ry’ubwiza muri Miss Universe itegerejwe muri Mexique.

Uyu ni umugore ukomoka muri Koreya y’Epfo utangaza ko yafashe umwanzuro wo guhatana kugira ngo yerekane ko n’umuntu ukuze ashobora kuba afite ubuzima bwiza bumwemerera guhatana nkuko mu kiganiro yagiranye na CNN yabivuze.

Yagize ati ” Nashakaga kwereka Isi ko umuntu w’imyaka 80 yaba afite ubuzima buzira umuze. Bakibaza bati ni gute yabungabunze ubuzima bwe. Ni ibihe biryo arya? Nashakaga kwerekana ko dushobora kubaho mu buzima buzira umuze nubwo twaba dukuze.”

Choi Soon-hwa avuga ko yahisemo kwitabira uyu mwaka nyuma y’uko imbogamizi zahoze muri iri rushanwa zakuwemo urugero nk’imyaka y’abitabira, waba ufite abana, umugabo ndetse n’izindi mbogamizi zakuwemo.

Uyu mubyeyi akaba azahatana n’abandi 31 bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye muri Miss Universe izabera muri Mexique mu Ugushyingo 2024.

Aya mateka aza agwa mu ntege abarimo Lorraine Peters w’imyaka 58 na Alejandra Marisa Rodríguez w’imyaka 60 bitabiriye Miss Universe Canada na Miss Universe Argentina gusa ntibabashije kwegukana amakamba.



Related Post