Rwamagana: Abagizi ba nabi bishe umugore bikekwa ko babanje kumusanbanya

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-01 14:32:35 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024 ,Nibwo mu Mudugudu wa Gahonogo Akagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana,hamenyekanye urupfu rw’umugore witwa Bihoyiki uri mu kigero cy’imyaka 35 wishwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana, bikekwa ko yishwe yabanje gusambanywa.

Bamwe mu baturage barimo abaturanyi ba nyakwigendera, bavuga ko Bihoyiki wabaga mu nzu nto aho nyina atuye, bamenye urupfu rwe nyuma y’uko umwana we w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko, usanzwe ajya kuraza nyirakuru, yazindutse agiye kuganira nawe ku kibazo uwo mwana we yarafite agaruka abwira nyirakuru ko nyina yapfuye.

Umwe mu baturage baturanye na Bihoyiki yabwiye Bwiza dukesha iyi nkuru ko Bihoyiki yishwe nyuma y’umunsi atewe n’abantu batamenyekanye bashatse kumwica ariko atabarwa n’abaturanyi be abo bashakaga kumwica bakiruka ariko ntibanamenyekana .

Nyina wabo witwa Nikuze yavuze ko Bihoyiki yishwe nyuma y’umunsi umwe atewe n’abantu babiri bamunize akavuza induru agatabarwa n’abo mu muryango we n’abaturanyi babo .

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ubwo bamuhuruzaga yasanze Bihoyiki yari abereye nyina wabo yishwe kandi abamwishe byagaragaraga ko bamwambitse ubusa bakanamusambanya mbere yo kumwica.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Kigabiro ariko w’Umusigire ,Alexis Rugarukirwa ku murongo wa telefoni yahamirije iby'iyi nkuru y'incamugongo BTN anavuga ko hataramenyekana abamwishe ndetse ko Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Ati: " Nibyo koko ayo makuru twayamenye sa 05h00 za mu gitondo ubwo abaturage batabazaga ubuyobozi aho nabo bayamenenye nyuma yuko umwana wa nyakwigendera, Bihoyiki yari abyutse kwa nyirakuru agiye kuganira na nyina noneho agezeyo asanga yapfuye. Inzego zishinzwe iperereza zirimo gukora kurikora kuri urwo urupfu".

Gitifu Rugarukirwa, yaboneyeho gusaba abaturage ko bajya batanga amakuru mu gihe hari umuntu bakekaho kuba yakora ibyaha cyangwa badasanzwe bazi muri ako gace.

Nyakwigendera utabanaga n'umugabo, apfuye asize abana babiri b'abakobwa, umuto yiga mu mashuri abanza mu mwaka wa 6 mu gihe umukuru yiga mu mashuri yisumbuye naho umurambo we ukaba wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro by'Akarere ka Rwamagana.

Nihagira andi makuru mashya kuri uru rupfu amenyekana BTN izayatangaza.

Related Post