Nyarugenge: CNF na PSF baremeye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu 1,000,000 Frw

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-02 08:54:55 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2024, Nibwo mu Kagari ka Kabeza, habereye umuhango, Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu Murenge wa Muhima, bashyikirijwemo Amafaranga angana na Miliyoni imwe y'Amanyarwanda( 1,000,000 Frw) n'Inama y’Igihugu y’Abagore(CNF) ku rwego rw'Akarere ka Nyarugenge.

Mu bagenewe inkunga bamugariye ku rugamba Umunani gusa hakaba abakiriho ni Sgt Tuyisenge Gregoire , Sgt Kamanzi Felex, Cpl Eugenie Twiringiyimana, Cpl Rwamuhizi Claver, Cpl Eugene Gasana, Sgt Ngenzi Josepf Batandatu hakiyongeraho babiri baruguyeho aribo Cpt Ruboneka Geoffrin na Furaha Celestin  gusa bo bagahagararirwa n'abo bashakanye cyangwa se abakuru b'imiryango yabo.

Mu bagenewe inkunga bamugariye ku rugamba bo muri uyu Murenge wa Muhima ni Umunani gusa hakaba hakiriho Batandatu ni Sgt Tuyisenge Gregoire, Sgt Kamanzi Felex, Cpl Eugenie Twiringiyimana, Cpl Rwamuhizi Claver, Cpl Eugene Gasana, Sgt Ngenzi Josepf Batandatu hakiyongeraho babiri baruguyeho aribo Cpt Ruboneka Geoffrin na Furaha Celestin  gusa bo bagahagararirwa n'abo bashakanye cyangwa se abakuru b'imiryango yabo.

Rtd Cpl Eugenie Twiringiyimana utuye mu Mudugudu wa Ikaze, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Muhima uhagarariye aba bamugariye ku rugamba, yabwiye umunyamakuru wa BTN ko inkunga bahawe igiye kubafasha byinshi mu mibereho yabo ndetse anaboneraho gushimira cyane abayibageneye kuko bigaragaza ko bahabwa agaciro.

Yagize ati" Mu byukuri ndashimira cyane abadutekerejeho bakatugenera iyi nkunga ishyitse, biratwereka ko tutaruhiye ubusa kandi baduha agaciro. Izadufasha byinshi bizatuma imibereho yacu n'imiryango irushaho kuba myiza".

Agatesi Mugabo Leatitia, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Nyarugenge usanzwe ari n'Umuyobozi wa Radio Isango Star na Isango Star TV, mu kiganiro kihariye yagiranye na BTN, yavuze ko ashimira abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu barimo abarumugariyemo ndetse n'abagize uruhare ngo inkunga yabagenewe mu Murenge wa Muhima iboneke ingana na 1,000,000 Frw byu mwihariko abikorera mu Karere ka Nyarugenge.

Agira ati" Mbere na mbere ndashimira cyane Ababohoye u Rwanda kuko iyo babikora sinzi aho twari kuba turi ari nayo mpamvu twe nk'Inama y'Igihugu y'Abagore(CNF) ndetse n'abikorera twagerageje gushaka inkunga ya 1,000,000 Frw yo guha abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu ariko mu Murenge wa Muhima kuko twiteze ko izabafasha kuzamura imibereho yabo".

Si ubwambere inkunga nk'iyi zitangwa kuko bwa mbere hatanzwe igera ku 8,00,000 Frw ihabwa abamugariye ku rugamba mu Murenge wa Nyamirambo, muri 2023 ihabwa abo mu Murenge wa Muhima ingana n'asaga n'Ibihumbi 200 Frw.

Amafoto ajyanye n'iyi nkuru


Agatesi Mugabo Leatitia, Umuhuzabikorwa wa CNF ku rwego rw'akarere
Abagenewe iyi nkunga bayiherewe imbere y'abitabiriye inteko rusange y'abaturage
Niyonsaba Pascal, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w'Umurenge wa Muhima w'Umusigire ashima abitanze

Mabombe wari ku rugamba rwo kubohora igihugu yagarutse ku mateka yarwo

Related Post