Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Ukwakira 2024, Nibwo Nakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Latvia, yakiriwe na mugenzi we, Perezida Edgars Rink?vi?s bagirana ibiganiro.
Nyuma yo kugirana ibiganiro hagati yabo, banitabiriye ibiganiro byahuje amatsinda y’abayobozi batandukanye muri ibi bihugu bibiri byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana.
Ubwo yageraga muri Latvia, Perezida Kagame yasuye inzu ndangamurage y’icyo gihugu.
Byitezwe kandi ko azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y’ubwigenge bwa Latvia, ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nkuko Igihe dukesha iyi nkuru cyabyanditse.
Umubano w’u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.
Latvia ni kimwe mu bihugu bito mu Burayi, aho kiri ku buso bwa kilometero kare 64,589, Umurwa Mukuru wacyo ukitwa Riga, aho washinzwe mu 1201. Ni igihugu gituwe n’abari munsi ya miliyoni ebyiri z’abaturage. Hejuru ya 50% by’ubuso bw’igihugu bugizwe n’amashyamba, ibisobanura impamvu gikungahaye cyane mu bucuruzi bw’imbaho muri rusange.