Abaturage bo mu Kagari ka Kigasha, mu Murenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo bahangayikishijwe n'ikibazo cy'urugomo rw'insoresore zitega zikanambura abahisi n'abagenzi.
Bamwe muri abo baturage batuye mu midugudu itandukanye igaragaramo urwo rugomo rukabije, batangarije BTN TV ko hari abasore biremyemo udutsiko bahahamuye abaturage bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n'inkoni.
Bagize bati" Inaha dufite ikibazo cy'abanyarugomo batuzengereje, batubuza epfo na ruguru bitwaje imihoro ku buryo ugerageje kuvuga bahita bamukubita bakamugira inoge noneho hagira abahurura bakabakangisha inkoni, ibyuma n'imihoro bagahita basubira inyuma".
Umudamu utashatse ko imyirondoro n'amazina bye bijya ahagaragara kubwo umutekano we, yabwiye umunyamakuru wa BTN ko aherutswe gusambanywa ku gahato n'abo banyarugomo nyuma yuko bamusanze ku ibomero saa Kumi zo mu rukerera yagiye kuvoma noneho yajya kwikorera ijerekani y'amazi bagahita bamubwirana igikabwe ko natabaha atabacika ahubwo bari bumwice.
Yagize ati" Abo banyarugomo baherutse kunsambanyiriza ku mugezi Saa Kumi za mu gitondo ( 04h00 a.m) ubwo nari ngiye kuvoma amazi yo gukoresha. Ndi kwikorera ijerekani y'amazi bahise bayinturisha ku gahato bambwira nabi banyumvisha ko ntabacika ntabahaye kuko nimbyanga bahita banyica".
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yageze ubwo agundagurana nabo nubwo bari bamufashe uko bari igitero cyakora baza kumurusha imbaraga umwe aramusambanya kubwo amahirwe abaturage bahita bahurura bamujyana mu buyobozi no kwamuganga abasha guhabwa imiti imurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe abo bagizi ba nabi bari babangiye amaguru ingata.
Niyonzima Felecien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngarama, ku murongo wa telefoni yabwiye BTN ko icyo kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana niba ari ukuri abo banyarugomo bagafatwa bagashyikirizwa inzego z'umutekano.
Agira ati" Ninde wakumenyesheje ayo makuru ko tutari tuyazi cyakora ubwo mubitubwiye tugiye gutangira gukurikirana icyo kibazo noneho byagaragara bagafatwa bagashyikirizwa inzego z'umutekano".
Icyifuzo cy'abo baturage ni uko abo banyarugomo bashakishwa bagakanirwa urubakwiye ku buryo abaturage bakongera kugira ituze dore ko ntamwana ugitamba mu muhanda guhera ku kagoroba kuko nabo batabarebera izuba.
Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo