Hari abaturage batuye n'abagenderera Karitsiye ya Dobandi iherereye iherereye mu Kagari ka Tetero, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bavuga ko ikomeje kugaragaramo ubusinzi n'urugomo rukabije bigateza umutekano muke.
Abaganiriye na Bplus TV, bavuze ko aka gace ka De Bandi gakunda gushyuha cyane byu mwihariko guhera mu kagoroba kubera urujya n'uruza rw'abahaza kuhicira akanyota cyangwa abahanyura bisanzwe nubwo hagaragara ubusinzi bukabije.
Umwe muri bo yeruriye umunyamakuru ko abahakorera bahinjiriza cyane gusa ariko nanone bakanengwa kwirengagiza amasaha abemerera gukora kuko usanga mu gitondo nka saa Moya bamwe baba batangiye gufungura imiryango y'utubari bigatuma hari abazindukira mu nzoga bakirirwa basinzi.
Yagize ati" Mu byukuri aha hantu harashyuha cyane nk'iyo bigeze ku mugoroba ariko nanone usanga kuva mu gitondo haba hari abatangiye kunywa inzoga, bakirirwa basinze ku buryo bigorana cyane kubabona bagiye gushaka akazi. Banyiri utubari nibo nyirabayazana kuko ntibubahiriza amabwiriza ajyanye no gufungura utubari".
Undi muturage utifuje ko amazina n'imyirondoro bye bijya ahagaragara kubwo umutekano we, yatangarije Bplus TV ko urugomo rwo muri aka gace ka Dobandi rwatumye ahibirwa amatelefoni dore ko hari n'abahakubitirwa hagira urega ntihagire icyo bitanga kuko bisa nkaho inzego z'umutekano zananiwe.
Hari abo usanga baryamye ku mabaraza kubera kuzindukira mu nzoga
Agira ati" Dobandi ibarwa n'uyizi kuko urugomo rwaho rurakabije, rwatumye mpibirwa telefoni eshatu. Hari abarwana, bamwe bagakubirwa ubusa, bagakomeretsanya ariko hagira abarega ntihagire icyo bitanga".
?Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ntibyamukundira, kuko inshuro zitandukanye yahamagaye Aima Claudine Ntirenganya, Ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali ntiyigeze afata telefoni, iyo aza kumuvugisha, yari bumubaze niba iki kibazo kizwi cyane ko kivugwa henshi ndetse niba hari ingamba zatangiye gufatwa cyangwa hari iziteganywa.
Si gake Polisi y'u Rwanda ndetse n'izindi nzego zitandukanye z'ubuyobozi , baburira banyiri utubari kwirinda gufungura mu masaha ya mu gitondo ndetse no gufungira ku gihe utwo tubari.