Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama, wagizwe Umujyanama Mukuru Wungirije mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.
Aya mavugurura mu buyobozi yatangajwe ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, mu itangazo ryashyizwe hanze n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe mu izina rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Muri izi mpinduka kandi, Perezida Kagame yagize James Wizeye Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), umwanya asimbuyemo Brig Gen Nyirubutama wari uwufite.
Brig Gen Nyirubutama agiye kungiriza Gen (Rtd) James Kabarebe, wagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika ku wa 01 Ukuboza 2025. Uwo mwanya Kabarebe yawuhawe avuye ku nshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Mu mirimo Brig Gen Nyirubutama yakoze, harimo ko muri Nzeri 2021, ubwo yari akiri ku ipeti rya Colonel, yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa NISS. Icyo gihe hari hashize amezi make Perezida Kagame amuzamuye mu ntera, amukuye ku ipeti rya Lieutenant Colonel amuha irya Colonel.
Ku rundi ruhande, James Wizeye asimbuye Brig Gen Nyirubutama muri NISS yari amaze imyaka 21 akorera u Rwanda mu bya-dipolomasi, cyane cyane muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, aho yakoreraga kuva mu 2005.
Izi mpinduka zigaragaza gukomeza kongera ubushobozi n’ubunyamwuga mu nzego z’umutekano n’imiyoborere y’igihugu.
Like This Post? Related Posts