Umusore w’imyaka 23 y'amavuko wo mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka icyenda wo mu muryango we wa hafi (mubyara we), bakaba barabanaga kwa nyirakuru.
Icyaha uwo musore akurikiranyweho cyabereye mu Mudugudu wa Rwoza, mu Kagari ka Twabugezi, mu Murenge wa Murunda, mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa 18 Mutarama 2026.
Amakuru avuga ko yafashwe ku wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeannette, yavuze ko amakuru yatanzwe n’uyu mwana yerekana ko atari inshuro ya mbere yari asambanyijwe, kuko ngo uwo musore yamujyanaga mu ishyamba amubeshya ko bagiye kwahira, akamusambanya.
Yagize ati:"Uyu musore bivugwa ko yasambanyije uyu mwana w’imyaka icyenda (9) babanaga kwa nyirakuru, tariki 18 Mutarama 2026, ariko akomeza kwihishashisha. Umwana atanga amakuru yagaragaje ko atari ubwa mbere yari abimukoreye, aho yamujyanaga mu ishyamba akamusambanya."
Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze agaragaza ko uwo musore ashobora kuba yari amaze gusambanya uyu mwana inshuro zigera kuri enye.
Ubuyobozi bwasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurinda abana, barushaho kubakurikirana no kubaganiriza, kugira ngo habeho gutahura hakiri kare ihohoterwa rikorerwa abana.
Uyu mwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo yitabweho n’abaganga, nyuma asubizwa mu muryango we.
Uwo musore kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ya Gihango, nyuma yo kunyuzwa by’agateganyo muri Transit Center ya Murunda.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.