Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, Nibwo mu Murenge wa Mukamira ku muhanda wa Musanze-Rubavu, habereye impanuka, y'ikamyo yari ipakiye umusenyi (garaviye) yagwiriye umunyonzi ahita yitaba Imana.
Amakuru avuga ko iyo kamyo yamanukaga iva mu gice cya Rubavu yerekeza Nyabihu yakase ikorosi irenga umuhanda bituma igwira umusore ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku igare wo mu murenge wa Jenda wari ku nkengero z’umuganda asunika amata ku igare, ahita ahasiga ubuzima.
Umurambo wa nyakwigendera ukaba uri ku ivuriro rito rya Bigogwe (Centre médicalisé de Bigogwe), nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide, yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru.
Ati «Imwe muri zino kamyo nini zitwara umucanga, yamanukaga iva mu gice cya Rubavu igeze hano ku Mukamira igwira umunyonzi wo mu Murenge wa Jenda ahita yitaba Imana, umurambo uri muri Centre medicalisé ya Bigogwe, amakuru yisumbuye yatangwa n’ishami rya Polisi rihinzwe umutekano wo mu muhanda».