Rubavu: Imbere y'ibiro by'akagari hasanzwe umurambo-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-10 09:42:57 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Ukwakira  2024, Nibwo mu Mudugudu wa Rubavu, Akagari ka Rubavu, mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, habyukiye inkuru y'incamugongo y'umusore wasanzwe mu giti yapfuye kiri imbere y'ibiro by'akagari.

Amakuru BTN yamenye ni uko uyu nyakwigendera utaramenyekana imyirondoroye yasanzwe hafi n'ishyamba ry'umusozi amanitse imbere y'ibiro by'akagari.

Bamwe mu baturage babonye umurambo wa nyakwigendera, batangarije BTN ko ashobora kuba yiciwe ahandi noneho mu rwego rwo kuyobya uburari no kuzimangatanya ibimenyetso akazanywa kuzirikwa kuri icyo giti kuko ntakigaragaza ko yahiciwe.

Bati" Biteye agahinda cyane! Uko bigaragara ntiyigeze yicirwa hano cyangwa ngo abe yahiyahuriye kuko ntabimenyetso bibigaragaza".

Aba baturage bakomeza bavuga ko batewe agahinda cyane bagendeye ku kuba abamwishe birengagije ko yari ategerejweho byinshi byateza imbere buri wese n'igihugu muri rusange ndetse kandi ko niba ari we wiyahuye akaba yakoze igikorwa cy'ubugwari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco aganira n'itangazamakuru ririmo BTN TV, yashimangiye iby'aya makuru anemeza ko iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera ryahise ritangira kugirango hamenyekane ikihishe inyuma y'urupfu rwe.

Ati " Aho twabimenyeye twahageze duhita tumenyesha izindi nzego zirimo iz'umutekano kuko ubu ntitwahamya ko yishwe cyangwa yiyahuye ndetse hahise hatangira iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y'urupfu rwa nyakwigendera ".

Gitifu Tuyishime akomeza ati" Turashimira cyane imikoranire iri hagati y'abaturage n'inzego zitandukanye kuko amakuru ari gutangirwa ku gihe, buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we, no kumenya ko ubuzima ubuzima bugomba gusigasirwa".

Icyifuzo cy'abaturage nuko nyakwigendera agomba guhabwa ubutabera uwo ariwe wese agahanywa by'intangarugero.

Jacques Tuyishime/BTN TV i Rubavu

Related Post