• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umunyamakuru witwa Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru ku ma Radio atandukanye. Akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.


Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yemereye itangazamakuru aya makuru avuga ko Muzehe Gakuru yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye y’arenga miliyoni 6Frw.

Ati “Ni byo yatawe muri yombi nyuma yo gutumizwa inshuro nyinshi akanga kwitaba kugira ngo abazwe ku kirego akekwaho cyo gutanga sheki itazigamiye ya 6.050.000 Frw. RIB iragira abantu inama yo kujya bitaba RIB igihe ibatumije kubw’impamvu y’iperereza kuko biteganywa n’itegeko. Burya kandi bitanga n’amahirwe yo kuba wakurikiranwa udafunze, kuko Ubugenzacyaha buba bwakubona igihe cyose bugushakiye."

Dr. Murangira yavuze ko uwareze Muzehe Gakuru yavuze ko nyuma yo kubona ko sheki yahawe itazigamiye yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rumuhe ubutabera, kuva icyo gihe hahita hatangira iperereza.

Muzehe Gakuru afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jabana mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 126 y’itegeko nimero 060/2021 ryo ku wa 14 Ukwakira 2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa ivuga ko umuntu wese ugaragaweho kimwe mu bikorwa byo gutanga sheki itazigamiwe abizi, kubikuza ku bw’uburiganya amafaranga ye yose cyangwa igice cyayo cyangwa kubuza umufitiye mafaranga kwishyura, nyuma yo gutanga sheki, atarayitambamiye bitewe n’uko yatakaye, cyangwa yibwe cyangwa uwahawe sheki atarahombye cyangwa atarambuwe ububasha bwo kwakira amafaranga, gutanga sheki yahawe n’undi azi ko itazigamiwe cyangwa azi ko amafaranga arimo atakwishyura umwenda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro icumi z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheke.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments