Brigade
y’Abasirikari bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), igizwe na ofisiye ndetse n'
abasirikare ku zindi nzego kuri uyu munsi basoje neza amahugurwa y’amezi
ane yo ku rwego rwo hejuru arushaho kubatyaza mu bumenyi mu bya gisirikare.
Ni
amahugurwa yabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka
Kirehe.
Ibirori byo
gusoza amahugurwa byayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK
Mubarakh, byitabirwa n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z' u Rwanda.
Muri uyu
muhango wo gusoza amahugurwa, habayeho imyitozo itandukanye yagaragaje ubumenyi
n’ubushobozi abasirikare bungutse.
Ni imyitozo
yagaragazaga amayeri y’intambara, imyitozo njyarugamba, kurasa, byose
byagaragazaga ubushobozi bw’iyo Brigade mu bikorwa by’urugamba no kubungabunga
umutekano.
Mu ijambo
rye, Gen Mubarakh yashimiye abarangije amahugurwa ku bwitange, imyitwarire
myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cyose cy’amahugurwa. Yabasabye gukomeza
kuba abanyamwuga mu nshingano zabo z’akazi.
Yabakanguriye
gukoresha neza ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu kurengera ubusugire bw’igihugu
no guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka.
Umugaba
Mukuru w’Ingabo yibukije akamaro ko gukomeza kwimakaza indangagaciro za RDF,
cyane cyane ikinyabupfura, yavuze ko ariyo nkingi y’ingenzi izindi ndangagaciro
zubakiyeho.
Yagize
ati: “Ikinyabupfura nicyo kigomba kubanza muri byose. Turi igisirikare
kigendera ku myitwarire myiza n’indangagaciro z’ubunyangamugayo.”
Amahugurwa nk'aya agamije kongerera abasirikare ubumenyi n’ubushobozi, kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo nk’Ingabo z’u Rwanda.