• Amakuru / MU-RWANDA

Brigade y’Abasirikari  bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), igizwe na ofisiye ndetse n' abasirikare ku zindi nzego kuri uyu munsi  basoje neza amahugurwa y’amezi ane yo ku rwego rwo hejuru arushaho kubatyaza mu bumenyi mu bya gisirikare.

Ni amahugurwa yabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe.

Ibirori byo gusoza amahugurwa  byayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, byitabirwa n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z' u Rwanda.

Muri uyu muhango wo gusoza amahugurwa, habayeho imyitozo itandukanye yagaragaje ubumenyi n’ubushobozi abasirikare bungutse.

Ni imyitozo yagaragazaga amayeri y’intambara, imyitozo njyarugamba, kurasa, byose byagaragazaga ubushobozi bw’iyo Brigade mu bikorwa by’urugamba no kubungabunga umutekano.

Mu ijambo rye, Gen Mubarakh yashimiye abarangije amahugurwa ku bwitange, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cyose cy’amahugurwa. Yabasabye gukomeza kuba abanyamwuga mu nshingano zabo z’akazi.

Yabakanguriye gukoresha neza ubumenyi n’ubushobozi bungutse mu kurengera ubusugire bw’igihugu no guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yibukije akamaro ko gukomeza kwimakaza indangagaciro za RDF, cyane cyane ikinyabupfura, yavuze ko ariyo nkingi y’ingenzi izindi ndangagaciro zubakiyeho.

 Yagize ati: “Ikinyabupfura nicyo kigomba kubanza muri byose. Turi igisirikare kigendera ku myitwarire myiza n’indangagaciro z’ubunyangamugayo.”

Amahugurwa nk'aya agamije kongerera abasirikare ubumenyi n’ubushobozi, kugira ngo bashobore gusohoza neza inshingano zabo nk’Ingabo z’u Rwanda.






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments