Perezida
w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, Nyakubahwa Margarida
Adamugi Talapa, kuri uyu munsi yagiriye uruzinduko Ingabo z’u Rwanda zishinzwe
umutekano (RSF) zoherejwe mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo
Delgado.
Uyu muyobozi
yari aherekejwe n’intumwa zo ku rwego rwo hejuru zirimo Guverineri w’Intara ya
Cabo Delgado, Valige Tauabo, hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique
(FADM), Major General André Rafael Mahunguane.
Izi ntumwa
zakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique
(RSF Joint Task Force Commander), Major General Vincent Gatama, wabahaye
ibisobanuro birambuye ku miterere y’umutekano uriho muri aka gace Ingabo z’u
Rwanda zishinzwe.
Mu ijambo
rye, Perezida Talapa yashimye cyane uruhare n’umurava by’Ingabo z’u Rwanda
n’iza Mozambique mu guhangana n’iterabwoba. Yashimangiye ko amahoro n’umutekano
ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye rya Mozambique, anashishikariza
Ingabo z’u Rwanda gukomeza kuba intangarugero mu gusohoza inshingano zazo.
Yanagarutse
kandi ku bufatanye bukomeye buri hagati y’inzego z’u Rwanda n’iza Mozambique,
avuga ko ubu bufatanye bugaragaza ubushake busesuye bwo kugarura amahoro mu
Ntara ya Cabo Delgado no kongera imikoranire hagati y’ibihugu byombi. Yongeyeho
ko ubwo bumwe n’ubufatanye bishimangira ubuvandimwe n’ubusabane hagati ya
Mozambique n’u Rwanda.
Uru
ruzinduko rugaragaza icyizere n’ishimwe by’inzego za Mozambique ku ruhare
Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugira mu kugarura amahoro n’umutekano muri aka
karere.
Like This Post? Related Posts