• Amakuru / POLITIKI

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, Nyakubahwa Margarida Adamugi Talapa, kuri uyu munsi yagiriye uruzinduko Ingabo z’u Rwanda zishinzwe umutekano (RSF) zoherejwe mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Uyu muyobozi yari aherekejwe n’intumwa zo ku rwego rwo hejuru zirimo Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Major General André Rafael Mahunguane.

Izi ntumwa zakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique (RSF Joint Task Force Commander), Major General Vincent Gatama, wabahaye ibisobanuro birambuye ku miterere y’umutekano uriho muri aka gace Ingabo z’u Rwanda zishinzwe.

Mu ijambo rye, Perezida Talapa yashimye cyane uruhare n’umurava by’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu guhangana n’iterabwoba. Yashimangiye ko amahoro n’umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye rya Mozambique, anashishikariza Ingabo z’u Rwanda gukomeza kuba intangarugero mu gusohoza inshingano zazo.

Yanagarutse kandi ku bufatanye bukomeye buri hagati y’inzego z’u Rwanda n’iza Mozambique, avuga ko ubu bufatanye bugaragaza ubushake busesuye bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado no kongera imikoranire hagati y’ibihugu byombi. Yongeyeho ko ubwo bumwe n’ubufatanye bishimangira ubuvandimwe n’ubusabane hagati ya Mozambique n’u Rwanda.

Uru ruzinduko rugaragaza icyizere n’ishimwe by’inzego za Mozambique ku ruhare Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugira mu kugarura amahoro n’umutekano muri aka karere.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments