Uburasirazuba: Abahinzi bararira ayo kwarika nyuma yo kwangirizwa n'imikondo y'inyana-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-10 11:12:54 Amakuru

Hari abahinzi b'ibihingwa bitandukanye bo mu Karere ka Gatsibo mu mirenge itandukanye irimo Kiziguro,  bavuga ko bakomeje kwangirizwa bikomeye n'udusimba turya imyaka yabo tuzwi ku izina ry'imikondo y'inyana bityo bagasaba inzego bireba ko zabafasha kubona umuti watwica kuko tumaze igihe kinini twangiza imyaka yabo.

Bamwe muri aba bahinzi bataka iki kibazo, batangarije BTN TV ko utu dukoko tuba mu butaka tukarya imbuto y'imyaka y’ubwoko butandukanye ihinzwe mu mirima bigatuma umusaruro babonaga mu myaka ishize ugabanuka.

Bati" Dutera ibigore nta kigori kimera, dutera imyumbati, ibirayi n'ibindi ariko ntakimera pe. Ubwo bukoko bwaratuzengereje kuko ubu tugiye gutera ku nshuro ya kabiri ariko ntakimera kandi dukoresha ifumbire mva ruganda".

Aba bahinzi bakomeje babwira BTN ko bakwiye gukorerwa ubuvugizi ku nzego bireba zikamanuka ahari kugaragara iki kibazo ku buryo bashobora no kutugira inama yuko twabyitwaramo mu gihe ubu bukoko bukidegembya.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo butangaza ko iki kibazo bukizi nkuko BTN TV yabitangarijwe ku murongo wa telefoni n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard aho yavuze ko hatangiye gukorwa ubushakashatsi ku miti yakwifashishwa mu kuturwanya.

Yagize ati" Umukondo w'inyana urahari nubwo atari mu karere hose. ni indwara yatangiye kugaragara ariko hari ubushkashatsi bwatangiye gukorwa ku bufatanye na RAB kugirango harebwe imiti yaterwa imyaka kandi itateza ikibazo".

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB nacyo cyemeza ko iki kibazo cy'udukoko dukomeje kwangiza imyaka kibizi nkuko BTN yabitangarijwe na Dr Uwamahoro Florence,  Umuyobozi Wungirije Ushinzwe ubuhinzi ku murongo wa telefoni.

Agira ati" Nibyo koko utu dukoko twitwa imikondo y'inyana turabizi ko duhari turimo gukora ubushakashatsi bugamije kureba niba imiti ihari twayitera imbuto ariko ntizangize, Gusa ariko mu gihe butararangira twagira inama abo bahinzi guhinga bakoresha ifumbire y'imborera".

Iki kibazo cy'udusimba twangiza imyaka , si muri aka Karere ka Gatsibo gusa twagiye tuhumvikana kuko n'abahinzi bo mu turere twa Nyagatare na Gasabo baherutse kudutunga intoki. 

Umuyange Jean Baptiste/BTN TV

Related Post