• Amakuru / POLITIKI


Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe wa Libya, Abdul-Hamid Dbeibah, yemeje urupfu rw’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Libya, Gen. Mohammed al-Haddad, hamwe n’abandi bane bazize impanuka y’indege yabereye muri Turkiya.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu wa Turkiya Ali Yerlikaya yavuze ko abashinzwe umutekano mu kirere batakaje kuvugana n’indege ya ‘private jet’ ya Falcon 50 yari itwaye Umuyobozi w’Ingabo za Libya n’abandi bari kumwe nyuma yo gusura Turkiya.

Indege yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Esenboga i Ankara saa mbiri n’iminota icumi z’ijoro ku isaha yaho, nk’uko Ali Yerlikaya yanditse kuri X. Kuvugana n’indege byacitse nyuma y’iminota 40 ihagurutse nk’uko yabitangaje.

Yerlikaya yavuze ko indege yatanze ikimenyetso cyo kugwa byihutirwa hafi ya Haymana, akarere ko mu majyepfo ya Ankara, mbere y’uko itumanaho ryose rihagarara.

Minisitiri w’Intebe wa Libya yemeje urupfu rw’umukuru w’ingabo z’igihugu abinyujije kuri facebook, aho yavuze ko “impanuka ikomeye” yabaye mu gihe intumwa za Libya “zavaga mu rugendo rw’akazi i Ankara.”


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments