Abasirikare b’u Burundi bakiri kwinjira rwihishwa mu muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo batangiye kutumvikana ku kwambara impuzankano ya FARDC, nk’amayeri yo guhisha ko bakiri kurwana mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Ingabo z’u Burundi
ziri mu ntambara zo mu Burasirazuba bwa RDC binyuze mu Bufatanye n’ubutegetsi
bwa Tshisekedi, ariko kuva muri Kivu y’Amajyaruguru mu ntangiriro za 2025
kugeza muri Kivu y’Amajyepfo, AFC/M23 yagiye izirukana ndetse bamwe muri zo
bakahasiga ubuzima.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko kuva aho imirwano ibaye nk’ihagaze,
AFC/M23 imaze gufata umujyi wa Uvira, n’u Burundi bwasabwe na Amerika kuvana
ingabo zabwo muri RDC kugira ngo ikibazo cy’umwuka mubi mu karere kigabanye
ubukana.
Gusa bivugwa ko hakiri batayo eshatu z’ingabo z’u Burundi muri
Fizi, ziryamiye amajanga ngo zizarwanye umutwe wa AFC/M23.
Aba basirikare barimo abibaza impamvu basabwa kurwana mu gihe na
Leta yabo ibizi ko nyuma y’uko Umujyi wa Uvira ufashwe nta bikoresho bihagije
bafite.
Ikindi cyibazwa ni uburyo ahari abasirikare barenga ibihumbi 20
b’u Burundi batsinzwe bakirukanwa muri Kamanyola, Kiliba kugeza igihe Uvira
ifatiwe, none urugamba rwananiye izo ngabo rukaba rwenda gushorwamo abasirikare
bagize batayo eshatu gusa.
Aba basirikare bagaragaje ubwoba bwinshi bahamya ko mu gihe
Baraka yaba igiye mu biganza bwa AFC/M23, yakurikirwa na Kalemie kandi bataba
bagishoboye kuva muri aka gace ngo basubire iwabo.
Abenshi muri aba basirikare bahakanye kutazambara impuzankano ya
FARDC, ngo nubwo bazi neza ko barwanira inyungu z’abasirikare bakuru ariko
biyemeje kuzagwa mu mwambaro w’igisirikare cyabo.
Hari amakuru yagiye hanze avuga ko u Burundi bushaka gutangaza
ko bwavanye ingabo zabwo zose muri RDC, ariko hagakoreshwa amayeri yo
kubarekerayo bakarwana bambaye impuzankano ya FARDC.