RIB yataye muri yombi umupadiri ukurikiranyweho gusambanya umukobwa w’imyaka 15

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-10 11:59:47 Amakuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Ukwakira 2024, Nibwo Urwego rw’Igihugu rwUbugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umupadiri uyobora Lycée de Rusumo, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry wagize ati “ Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo cyigo cy’ishuri, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Dr Murangira yavuze ko uru rwego rusaba abarezi kuzuza neza inshingano zabo zo kurera, bubaha kandi barinda abo barera nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Biragayitse cyane kuba umuntu w’umurezi yakekwaho icyaha nk’icyi cyo gusambanya umwana. Ibyaha nk’ibi ntabwo bizihanganirwa, uzabikora wese amenye ko amategeko azamuhana kandi bazirikane ko iki ari icyaha kidasaza.”

Mu gihe Urukiko rwamuhamisha iki cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, nk’uko biteganywa n’ngingo ya 14 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Related Post