Abaturage batandukanye bahangayikishijwe bikomeye n'ubuzima bw'umugabo witwa Ntirenganya Pasteur uzwi ku izina rya Ramadhan ufite ubumuga bwo kutabona umaze umwaka yirirwa akanarara muri rigori iherereye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Kabuye, mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo.
Ku Manywa y'ihangu, Ubwo umunyamakuru wa Bplus TV yageraga kuri iyi rigori inyuramo umuvu w'amazi aturuka imusozi, yasanze Ntirenganya ayiryamyemo, aryamye kuri matora yashaje, yiyoroshe ikiringiti ndetse n'undi mwenda byose bigaragaraho umwanda dore ko ubwo yaganiraga nawe yakundaga kwishimagura kubera umwanda.
Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye na Bplus TV, yagarutse ku nkomoko zatumye agira ubumuga bwo kutabona aho yahamije ko ari Umugande wamuroze ahinduka impumyi gutyo ndetse anagaruka ku mimerere itoroshye abayemo amanywa n'ijoro muri iyi rigori n'ingaruka ubumuga bukomeje kumugiraho.
Yagize ati" Umva papa, ni Umugande wandoze angira gutya ntacyo dupfuye niyo mpamvu rero nisanze mba muri iyi rigori. Kubona umfurira imyenda bihoraho biragoye, nakabaye ndara mu nzu nk'abandi ariko iy'Isi mbayemo ntiyankundira".
Akomeza ati" Hari igihe ndwara bikancanga kuko ntawe mbona hafi wakandandase gusa hakaba igihe Imana intabaye nkuko yatabaye Daniel ubwo yari ari mu rwobo rw'intare".
Ntirenganya wahumye amaso yombi aratabarizwa
Ntirenganya yageze ubwo aririra imbere y'ibyuma bifata amajwi n'amashusho arizwa nuko yicirwa n'inzara muri iyo rigori araramo aboneraho gusaba ubuyobozi gukora ibishoboka bukayimukuramo agashakirwa aho kuba ndetse akanahabwa ibyo kurya dore ko yagerageje kugeza ikibazo cye ku buyobozi burimo ubw'akagari ariko bukamwima amatwi.
Abaturage barimo abaturiye iyi rigori nyakubahwa Ntirenganya araramo babwiye Bplus TV ko ubuzima bwe buri mu kangaratete kuko ntamutekano, umwanda ndetse n'inzara bityo baboneraho gusaba Leta n'abandi bagiraneza kugira icyo bakora mu maguru mashya kuko ashobora kuhicirwa.
Bati" Uyu mugabo naticwa n'abagizi ba nabi azicwa n'umwanda cyangwa inzara kuko uranabona ukuntu ari kwayura akanishimagura cyane ku mubiri bivuze ko ari umwanda n'inzara. Nkatwe abaturage bakunda kumubona aha turasaba Leta kugira icyo ikora naho ubundi bazahamuhotorera".
Kugeza ubu ntacyo ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buratangariza BTN kuri iki kibazo kuko inshuro zinyuranye umunyamakuru yagerageje guhamagara ku murongo wa telefoni, Aima Claudine Ntirenganya Ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali ntacyo yigeze amutangariza nyuma yuko amugejejeho imiterere yacyo akamwemerera ko ari bumuhe igisubizo nyuma ariko amaso agahera mu Karere ndetse ntiyasubiza ubutumwa bugufi yari yamwandikiye ku rubuga rwa Whatsapp.
Andi makuru BTN yabashije kumenya ni uko mu minsi yatambutse hari umunyamahanga wanyuze kuri iyi rigori agiye gupakiza umucanga noneho yabona uburyo Ntirenganya ayiryanyemo ahita yiyemeza kumwishyurira amezi atanu y'inzu gusa nyuma ngo abaturage baza gutungurwa no kubona nyiri nzu ayimusohoramo bakeka ko igihe bavuganye cyarangiye.
Umuntu ashobora kwibaza niba koko ikibazo cye kitaramenyekanye kikerengagizwa kandi iyi rigori yirirwamo akanayiraramo iri ku nkengero z'umuhanda uri mu ntambwe nke uturutse ku biro by'umurenge wa Jabana cyakora hakaba umwe mu bayobozi bakomeye b'uyu murenge tutashatse gutangaza amazina ye wabwiye umunyamakuru ko ntabyo bari bazi.
Nihagira andi makuru mashya atangazwa kuri iki kibazo BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.