• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), rwatangaje ko abamaze guhabwa imidali n’impeta by’ishimwe mu Rwanda barenga ibihumbi 30, bagiye bayihabwa mu bihe bitandukanye.

Ibi byagarutsweho n'uru rwego mu nama yo kwitegura kwizihiza Intwari z’Igihugu, yabaye ku wa 29 Ukuboza 2025.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Deo Nkusi, avuga ko Impeta y’Ishimwe ari ikimenyetso gihabwa Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga uwo ari we wese, kigatangwa n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ku muntu wakoze ibikorwa byiza kandi by’ingirakamaro.

Ati:"Abantu bayihawe ni benshi ariko cyane cyane abahawe Imidali benshi ni abahawe, ‘Uruti’, ukaba ari umudari wo kubohora igihugu, ‘Umurinzi’, umudari wo guhagarika Jenoside.

Aba bose bagera mu bihumbi 30, bayihawe hagati ya 2006, 2007 na 2010. Ni mu gihe abansi bayihawe muri 2017, bahawe umudari witwa Igihango’, bakaba bari abanyamahanga icyenda. ‘Igihango’, gihabwa Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga batsuye umubano w’u Rwanda no kurumenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga."

Ubuyobozi bwa CHENO, bwagaragaje ko isanganyamatsiko y’uyu mwaka, yibutsa Abanayarwanda gukomeza gushyira imbere ubumwe, ubwitange, umurimo unoze no gukunda Igihugu.

Ikindi kandi bavuze ko ubutwari n’ubumwe ari byo byubatse u Rwanda kandi bizakomeza kuruteza imbere.

Kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32 bizarangwa n’ibikorwa birimo imikino, ibiganiro bizatambuka kuri radiyo, televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Hazabamo kandi n’imikino y’amaboko ndetse n’amaguru izakinwa mu marushanwa ya ‘Ubutwari Tournament’.

Ibyo bikorwa bikazatangira guhera tariki ya 04 Mutarama 2026, bisozwe n’iIgitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Mutarama 2026.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi muri CHENO, Rwaka Nicolas, avuga ko ari ngombwa ko Intwari z’Igihugu zihora zizihizwa.

Yagize ati:"Impamvu twizihiza Intwari z’Igihugu, ni uko ari Intwari zahanzwe u Rwanda kuva rwabaho kugeza uyu munsi, tukanemera y’uko ruzakomeza kugirwa n’Intwari zarwo, nta na rimwe Igihugu kizabaho kidafite Intwari. Ariko tukamenya ko ari no kuzirikana abana b’u Rwanda, barwitangiye mu bihe bitandukanye kuva rwabaho kugeza uyu munsi."

CHENO ivuga ko Ubutwari ari umurage, atari ibintu umuntu ashakisha cyangwa amasomo yigwa mu bitabo, ahubwo ari umurage w’Abanyarwanda, bahawe n’abakurambere babo kandi bagomba gusigasira bakawukomeza, bakazanawusigira abakiri bato.

Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 01 Gashyantare, ukaba ugiye kwizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti:"Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere." 

Kuri uwo munsi u Rwanda ruzirikana intwari ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments