Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Maj Sultani Makenga, yamenyesheje abanyamuryango baryo ko intambara yo kubohora igihugu ari bwo yatangira.
Gen Maj Makenga
yatangiye ubu butumwa mu nama isoza umwaka yahurije abanyamuryango ba AFC/M23
n’abayobozi bakuru b’iri huriro mu mujyi wa Goma ku wa 29 Ukuboza 2025.
Uyu murwanyi yagize ati: “Intambara
iracyakomeje. Ndasaba abantu mwumva ko mwarangije intambara, ko
mutarayirangiza. Intambara ni bwo yatangira. Umuntu wese aho ari, yumve ko ari
mu ntambara. Waba uri mu biro, waba uri hehe, wumve ko ibiro byawe ari indaki
urimo kandi kugira ngo tubohore abaturage, bisaba kwitanga. Ubwitange buza
imbere ya byose.”
Gen Maj Makenga yamenyesheje abanyamuryango ba AFC/M23 ko kugira
ngo iri huriro ribohore igihugu, bisaba ko bakomera ku ntego yabo, bakareba
imbere aho kujarajara, kandi bagasobanurira Abanye-Congo impamvu y’urugamba
rwabo.
Ati “Ndasaba abantu bose aho bari, abanyamuryango aho muri,
mwigishe abaturage, basobanukirwe impamvu impinduka zikenewe.”
Abarwanyi ba AFC/M23 bagenzura ibice byinshi byo mu ntara ya
Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, birimo imijyi ikomeye nka Goma na
Bukavu.
Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko
Abanye-Congo bose, haba muri Matadi, Lubumbashi, Kinshasa, Mbandaka, Kananga,
Kisangani n’ahandi bakeneye impinduka kandi ko iri huriro ari yo mizero yabo.
Nangaa yasobanuye ko AFC/M23 iharanira ubumwe bw’Abanye-Congo
bose, amahoro n’umutekano, kandi ko ababa mu mahanga n’abo mu bice itarafata
bakeneye ibyo byose.