Umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 wo mu Murenge wa Gashanda uherereye mu Karere ka Ngoma, birakekwa ko yishwe n’inkoni za se wabo, amuziza gutaburura urwina akamwibira inzoga.
Ibi byabereye mu
Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mutsindo mu Murenge wa Gashanda.
Uyu musore bivugwa ko yakubiswe ku mugoroba wo ku Cyumweru
tariki 28 Ukuboza 2025, umurambo we uboneka ku wa Mbere nijoro tariki ya 29
Ukuboza usanzwe mu ishyamba aho yari yajugunywe.
Abaturage bavuga ko uyu musore yagiye kwa se wabo yibayo
ijerekani y’inzoga ayisangira na mukuru we. Se wabo aza gufata uwo musore
aramukubita arapfa arangije ajya kumujugunya mu ishyamba.
Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda
Mathias, yabwiye itangazamakuru ko se wabo w’uyu musore wapfuye yemereye ubuyobozi ko
yibwe inzoga yari yataze mu rwina, ariko ko nta muntu yabonye wazibye cyangwa
se ngo abe afite ibimenyetso byerekana ko ari uwo musore wazibye.
Yakomeje avuga ko basanze umurambo mu ishyamba bahurujwe
n’abaturage, bavugaga ko ashobora kuba yishwe n’inkoni za se wabo.
Ati “Twakoranye inama n’abaturage tubabwira ko ibintu byo
kwihanira atari byiza. Abakekwa ni se wabo bivugwa ko bapfaga amakimbirane yo
mu miryango nawe yafashwe ubu ari kubazwa na RIB, bizamenyekana neza nyuma
y’ibizava mu iperereza.’’
Gitifu Ngenda yakomeje avuga ko se wabo wa nyakwigendera ariwe
wahise atabwa muri yombi aho akekwaho kwica uwo musore, yemeza ko iperereza
rikomeje ngo hamenyekane ukuri.
Ati “Ubutumwa dutanga kirazira ko umuturage yihanira, niba uwo
mwana hari n’ikosa yari afite cyangwa hari icyo yangije cyo mu muryango, ntabwo
bikwiye ko umuntu yihanira kandi hari inzego z’ubuyobozi abantu bakwiyambaza
ibyo bibazo bigakemuka. Ikindi turasaba ko buri muntu wese aha agaciro mugenzi
we.’’
Kuri ubu uwo mugabo bikekwa ko yishe uwo musore afungiye kuri
sitasiyo ya RIB ya Kibungo mu gihe iperereza rikomeje.