• Amakuru / MU-RWANDA


Umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 wo mu Murenge wa Gashanda uherereye mu Karere ka Ngoma, birakekwa ko yishwe n’inkoni za se wabo, amuziza gutaburura urwina akamwibira inzoga.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mutsindo mu Murenge wa Gashanda.

Uyu musore bivugwa ko yakubiswe ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2025, umurambo we uboneka ku wa Mbere nijoro tariki ya 29 Ukuboza usanzwe mu ishyamba aho yari yajugunywe.

Abaturage bavuga ko uyu musore yagiye kwa se wabo yibayo ijerekani y’inzoga ayisangira na mukuru we. Se wabo aza gufata uwo musore aramukubita arapfa arangije ajya kumujugunya mu ishyamba.

Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias, yabwiye itangazamakuru ko se wabo w’uyu musore wapfuye yemereye ubuyobozi ko yibwe inzoga yari yataze mu rwina, ariko ko nta muntu yabonye wazibye cyangwa se ngo abe afite ibimenyetso byerekana ko ari uwo musore wazibye.

Yakomeje avuga ko basanze umurambo mu ishyamba bahurujwe n’abaturage, bavugaga ko ashobora kuba yishwe n’inkoni za se wabo.

Ati “Twakoranye inama n’abaturage tubabwira ko ibintu byo kwihanira atari byiza. Abakekwa ni se wabo bivugwa ko bapfaga amakimbirane yo mu miryango nawe yafashwe ubu ari kubazwa na RIB, bizamenyekana neza nyuma y’ibizava mu iperereza.’’

Gitifu Ngenda yakomeje avuga ko se wabo wa nyakwigendera ariwe wahise atabwa muri yombi aho akekwaho kwica uwo musore, yemeza ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane ukuri.

Ati “Ubutumwa dutanga kirazira ko umuturage yihanira, niba uwo mwana hari n’ikosa yari afite cyangwa hari icyo yangije cyo mu muryango, ntabwo bikwiye ko umuntu yihanira kandi hari inzego z’ubuyobozi abantu bakwiyambaza ibyo bibazo bigakemuka. Ikindi turasaba ko buri muntu wese aha agaciro mugenzi we.’’

Kuri ubu uwo mugabo bikekwa ko yishe uwo musore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibungo mu gihe iperereza rikomeje.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments