Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, Nibwo ikipe ya REG W BBC yegukanye Shampiyona ya Basketball ya 2024 mu Bagore itsinze APR W BBC amanota 71-63 mu mukino wa Kane mu ya nyuma ya Kamarampaka za Shampiyona ya Basketball wabereye muri Petit Stade i Remera.
Ni umukino wagiye gutangira ikipe ya APR W BBC ibizi ko isabwa gutsinda dore ko imikino 3 ibanza yari yarayitsinzwe.
Ikipe ya REG W BBC niyo yatangiye umukino iri hejuru binyuze ku bakinnyi bayo barimo Morgan Kristina. Ikipe ya APR W BBC nayo yaje kwinjira mu mukino ntiyemerera REG W BBC kuyisiga aho yabifashwagamo n'abakinnyi bayo nka Sifa Ineza Joyeuse wari wagize umukino mwiza.
Agace ka mbere karangiye ikipe ya APR W BBC ariyo iyoboye n'amanota 18 kuri 15 ya REG W BBC. Mu gace ka kabiri amakipe yombi yakomeje guhangana aho wabonaga nta kipe n'imwe ishaka gusiga indi.
Abakinnyi nka Nandy Linda ku ruhande rwa REG W BBC na Feza Ebengo bigaragaje ku ruhande rwa APR W BBC ariko birangira amakipe yombi anganyije amanota 15-15 naho muri rusange bihita biba amanota 33 ya APR W BBC kuri 30 ya REG W BBC.
Mu gace ka gatatu ikipe ya REG W BBC yaje ishaka uko yakuramo ikinyuranyo cy'amanota ndetse birangira bibakundiye binyuze ku bakinnyi bayo bakoraga amanota yiganjemo 3 nka King Morgan usanzwe n'ubundi abimenyerweho.
Aka gace karangiye REG W BBC ariyo iyoboye n'amanota 49 kuri 46 ya APR W BBC.
Mu gace ka Kane ari nako ka nyuma ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yaje ikomerezaho aho yari yasoreje agace ka gatatu binyuze ku bakinnyi bayo nka Micomyiza Rosine na King Kristina bakoraga amanota 3 nkuko Inyarwanda ibitangaza.
Umukino warangiye ikipe ya REG W BBC itsinze amanota 71 kuri 63 ihita yegukana igikombe cya shampiyona. Ni igikombe cya 3 itwaye kuva yashingwa muri 2021 ikaba yagiherukaga muri 2022.
Dusabe Jane wa The Hoops yabaye myugariro mwiza nyuma yo gukora ’blocks’ 38, ’steals’ 58, ’rebounds’ 327 n’amanota 343. Micomyiza Rosine Cisse wa REG WBBC yabaye uwatsinze amanota atatu menshi, aho yayatsinze inshuro 69.
Umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi (Most Improved Player) yabaye Uwimpuhwe Violette wa IPRC Huye.
Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Byukusenge Xavier wa Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza naho Nibishaka Brighitte aba umukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe ndetse n’uwatsinze amanota menshi angana na 501.
Amafoto: Igihe