Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwita ku bakozi mu Rwanda ryitwa ‘People Matters Kigali-Rwanda’ ubwo i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, ryahurizaga hamwe abashinzwe abakozi baturutse mu bigo 50 bikorera mu Rwanda, ryabasabye gukomeza gusigasira ubuzima bw'umukozi mu rwego rwo kurushaho gutanga umusaruro mwiza mu kazi akora.
Abagize iri huriro bagaragaza ko impamvu zituma umusaruro uba muke mu kigo runaka atari ukuba kidakora neza gusa, ko ahubwo bishobora no guturuka ku kuba abakozi bahugira mu gutekereza ku mikoreshereze y’umushara bigatuma badakora uko bikwiriye bityo bikaba byanatuma hari serivisi zitangwa mu buryo butanoze.
Muhire Modeste, Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe Imicungire y'Abakozi muri Banki Nkuru y'Igihugu, (BNR), agaruka ku gihembo bashyikirijwe mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko mu kigo akoramo ubuzima bwo mu mutwe bw'umukozi bwitabwaho ku kigero cyo hejuru kuko hari itsinda ry'abaforomo ribitaho cyane bityo bigatuma hagaragara umusaruro mwiza ntaruhande ruryamiye urundi.
Yagize ati" Kuba twahawe igihembo ni iby'agaciro cyane kuko bitugaragariza ko uko twita ku buzima bwo mu mutwe bw'abakozi bacu bihabwa agaciro kandi bigira akamaro. Muri BNR dufite itsinda rigari ryita ku buzima bwo mu mutwe bw'abakozi bacu niyo mpamvu ntawe uhura n'ikibazo ngo kimukomerere kuko intego yacu ni ukubungabunga ubuzima bwabo bityo rero turashimira cyane People Matters yadutekerejeho".
Muhire kandi yakomeje avuga ko guhuriza hamwe Abashinzwe abakozi mu bigo bigera kuri 50 ari isura nziza kuko bikangura ibindi bigo ku kubungabunga ubuzima bw'umukozi ndetse ko abataraza nabo bakwiye kuza kuhigira byinshi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyita ku Buzima bwo mu Mutwe (Mental Health Hub), Cailin Human, yabwiye itangazamakuru ko ari ngombwa ko ubuzima bwo mu mutwe bw'umukozi bwitabwaho cyane kuko iyo atameze neza ntamusaruro atanga mu kazi akora.
Agira ati “ Ni ngombwa ko ubuzima bwo mu mutwe bw'umukozi bwitabwaho neza kuko iyo atameze neza bigira ingaruka mbi ku musaruro atanga mu kigo akoreramo 100% ndetse n'imibanire ye n'abandi byu mwihariko abamugana".
Murenzi Steven wagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro "People Matters" akaba anashinzwe abakozi mu Kigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), mu kiganiro n'itangazamakuru yashimiye cyane ibigo bikomeje guha agaciro abakozi babyo ndetse anavuga ko bahuriza hamwe abashinzwe abakozi mu bigo bitandukanye hagamijwe ku kungurana ibitekerezo ku bijyanye nuko abakozi bo mu bigo barushaho kwitabwaho, bityo na bo bakabasha gutanga umusaruro ibigo bakorera biba bibakeneyeho ndetse ko iyo batitaweho biteza igihombo giteza ingaruka ku mpande zombi.
Yagize ati" Mbere na mbere Ndashimira cyane ibigo tuba twaratumiye bikemerera abashinzwe abakozi kuza kwigira hamwe icyakorwa ngo umukozi bakoresha akore atekanye, atange umusaruro yitabwaho mu buryo bunyuranye kuko ubushakashatsi bugaragaza ko iyo atitaweho biteza igihombo kigira ingaruka mbi ku kigo akoreramo".
Murenzi kandi avuga ko abashinzwe abakozi bakwiye gushyira imbaraga cyane ku kwigisha abakozi kumenya umushahara bahembwa, uburyo bwo kuwukoresha neza no kuwubyaza umusaruro ikindi no gukorera umukozi icyatuma akorana akanyamuneza aho gukororana umunya ndetse hari ubundi buryo bashobora gufasha abakozi bidasabye kumwongeza amafaranga ahubwo bakaba babaha nk'ifunguro ku kazi cyangwa kumwemerera gukorera mu rugo mu rwego rwo kwirinda gusesagura kuko nawe ubwe azabona ko yitaweho bityo akorane umurava.
Kuri iyi nshuro ya Gatatu iri huriro" People Matters-Kigali Rwanda" ryari ryahurije hamwe Abakozi Bashinzwe Abakozi(HR) bo mu bigo 50 birimo ibya Leta n'ibyigenga ndetse 3 muri byo byaje ku isonga ku kwita ku buzima bwo mu mutwe bw'abakozi babyo ni MTN, RRA na BNR.
Biteganyij ko iri huriro rizongera guhuriza hamwe aba bayobozi mu mpera z'umwaka wa 2024(Ukuboza 2024).
Murenzi Steven washinze ihuriro"People Matters ari kugorora z'umubiri