• Amakuru / MU-RWANDA


Imbaga y'abantu batandukanye baturutse imihanda yose bari bahuruye baje ku kigo cy'amashuri cya Rwinzovu, mu Murenge wa Gataraga, mu Karere ka Musanze, bavugaga ko baje kureba amabonekerwa ya Bikira Mariya yahabereye kubera amashusho adasanzwe yagaragaye ku giti mu ishusho ya Bikiramariya.

Ni amakuru yatangiye gusakazwa mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026, bituma abaturage benshi bahurura bajya kureba icyo giti giherereye mu Murenge wa Gataraga, ku ishuri rya Rwinzovu, bakeka ko cyagaragayemo ishusho ya Bikira Mariya.

Abatutage baganiriye na BTN TV bavuga ko babonye amashusho atandukanye agaragaza Bikira Mariya, Yezu na Yozefu mu biti biri kuri icyo shuri.

Umwe mu baturage bari baje kureba ibyo bise amabonekerwa yagize ati:"Twagiye twumva abantu baduhamagara ko hano habereye ibintu bidasanzwe by'amabonekerwa ku giti cy'ipoto tuza kureba. Ku giti hari kugaragaraho ifoto ya Bikira Mariya na Yezu. Ni ibintu by'ibitangaza kuko ni bwo tubibonye kandi twanyuraga hano igihe kirekire."

Mugenzi we yakomeje avuga ko na we yahageze agasanga ku giti cy'ipoto y'amashanyarazi hariho ishusho ya Bikira Mariya na Yezu ndetse no ku giti cy'inturusu byegeranye hariho ayo mashusho.

Ati:"Nageze ku ipoto y'amashanyarazi mpasanga Yezu na Yozefu na we nureba urayabona ...ubu tuvugana hano ndi kureba amashusho atandatu (6) bahahagaze, hirya hari igiti cy'inturusu kibisi nacyo barahari, barahashushanyije barahari, babanje kuvuga ngo ni abantu bakoze ibipiratano ariko ntabwo aribyo n'ibintu byiza Imana yashatse kutwereka."

Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko abanyeshuri n'abarimu bo kuri icyo kigo batangiye kubona ayo mashusho mu gitondo ku wa 16 Mutarama 2026, maze abantu bagenda bayahanahana bigera nimugoroba abantu batangiye kuba benshi kuri iryo shuri, kugeza ubwo kuri uyu wa Gatandatu bari babaye benshi cyane.

Padiri Mukuru wa Paruwase ya Busogo, Jean Bosco Nambaje, avuga ko ibyabaye babimenye ariko ngo birasaba ubushishozi bukomeye bityo bakaba babimenyeshije Diyoseze ya Ruhengiri akaba ari yo izabitangaho umucyo.

Yagize ati:"Ibintu bijyanye n'imyemerere ni ibintu bisaba ubushishozi, bisaba kubegendamo gahoro, bari kuvuga ngo bari kubona amashusho ari mu giti, baritegereza igiti gusa bakavuga ngo bari kubonamo amashusho.

Ibyo biti bari kuvuga kimwe n'ipoto bashinze, bakuyeho amasubyo noneho kuri ayo masubyo hakazaho amabara, aho rero niho bari kwitegeteza bamwe bati tubonyemo Bikira Mariya, abandi bati Yozefu ufite inkoni, abandi bati Yezu, mbese ni ibintu bisaba ubushishozi cyane cyane ko hashobora kuziramo n'ibintu by'imyumvire biba bivangavanze."

Padiri Nambaje yakomeje avuga ko ibyabaye bisaba ubushishozi kuko Bikira Mariya agira uko yigaragaza kandi ntiyakwigaragariza abantu ibihumbi bitanu (5000) icyarimwe harimo abemera n'abatemera kandi  nta butumwa yatanze n'amashusho gusa.

Yongeyoho ko bahumurije abaturage kandi bamenyesha ubuyobozi bwa Diyoseze ya Ruhengeri kugira ngo buzabyigeho burebe ibyo ari byo hanyuma ikizavamo bakazakimenyesha Abanyarwanda mu minsi iri imbere.

Nyuma y’uko aya makuru yari amaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, Akarere ka Musanze kashyize hanze itangazo rinyomoza ayo mabonekerwa.

Iryo tangazo ryagira riti:"Amakuru avuga ko mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga, habaye ibonekerwa si ay’ukuri."

Akarere kandi kasabye abaturage kudaha agaciro ayo makuru no kwirinda kuyakwirakwiza kuko ayobya rubanda kandi ashobora guteza umutekano muke n’akajagari.

Ubuyobozi buributsa ko amakuru yose ajyanye n’ibintu nk’ibi akwiye kubanza kugenzurwa neza, kandi abaturage bagakurikiza amakuru atangwa n’inzego zemewe.

Mu mateka y’u Rwanda, ibonekerwa rizwi cyane n'irya Bikira Mariya ryabereye i Kibeho ku wa 28 Ugushyingo 1981, mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments