Abatutage bo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kimonyi bafungiwe ku biro by'umurenge bazira kwigabiza ubutaka bwa leta bw'icyanya gikomye cyahariwe inganda.
Abaganiriye na BTN TV bavuga ko bagendeye mu kigare kuko babonye ubwo butaka buri gupfa ubusa mbere y'uko bwubakwamo inganda maze bahitamo kubuhinga nk'uko babonaga bagenzi babo babuhinga.
Umwe yagize ati:"Nabonye abandi bagize ubuhinge bari guhinga ibishyimbo mu kwa leta ni uko nanjye mugitondo mfata agasuka jyayo nta n'ubuhinge nari ngize. Abayobozi baraje bati ninde wabahaye ub butaka? Duti ni inda yacu yatwoherejemo kugira ngo tubone aho duhinga udushyimbo, bati ngaho nimuze tugende ni bwo batuzanye hano."
Yakomeje avuga ko asanzwe abizi ko ubwo butaka bwagenewe inganda ariko ko yabonye abandi bari kubuhinga na we akajyaho avuga ko wenda yahahinga ibishyimbo bikazera batarakoreshwa.
Ati:"Twumvaga Imana n'idufasha imashini zizaza byareze tukabona icyo turya."
Aba babyeyi icyo bahurizaho ni uko babonye bagenzi babo bagiye guhinga ubwo butaka bwa leta nabo bakabakurikira bagahinga bamva ko nta kibazo.
Gusa, bavuga ko ibyo bakoze babikuyemo isomo bakaba babisabira imbabazi ndetse bakanasaba bagenzi babo kutongera kuvogera ubutaka bwa leta.
Undi muturage mu marira menshi yagize ati:"Batubabariye ntabwo twazongera. Umuntu nagira inama namubwira ko atazasubira hariya mu Ruhanga (aho hahariwe inganda) kandi nanjye mubuzima bwanjye nzarinda nsaza ntongeye gukubita isuka hariya, nta n'uwashyiramo izo ntekerezo kuko ntabyo nakwemera. Turasaba imbabazi kandi tukabwira n'abandi ko tutazasubiramo."
Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'umurenge wa Kimonyi, Kabera Canisius, avuga ko abaturage batawe muri yombi kubera kwigabiza ubutaka bwa leta bwagenewe icyanya cy'inganda. Bakaba bafashwe kugira ngo baganirizwe kandi ko uzasubiramo azabihanirwa n'amategeko.
Yagize ati:"Abo baturage bahigabije bajya kuhahinga rwihishwa ku bushake bwabo nta we ubahaye uburenganzira, tumenya amakuru turabafata kandi harimo n'abandi bazanyemo abakozi barenga n'ijana (100) kugira ngo babahingire, intego yari ihari n'uko bari guhinga umunsi umwe bakarangiza uwo murima bashakaga guhinga.
Bose bafashwe bamwe twabaganirije barataha nk'abari abakozi b'abandi ariko ababakoreshaga turacyarikumwe hano, turacyagisha inama ubuyobozi budukuriye kugira ngo tumenye icyabakorerwa."
Yakomeje avuga ko abo baturage bajyaga bitwikira ijoro bagahinga ubwo butaka rwihishwa ariko ubu icyatunguranye ni uko bagiyeyo ku manywa kandi ari benshi maze inkuru irasakara.
Kabera yasabye abaturage kwirinda kwigabiza ubwo butaka bwa leta kuko bwagenewe inganda, nta kindi bwagenewe yaba ubuhinzi n'ibindi kuko uzabirengaho ari we uzabihomberamo.
Nubwo ubuyobozi bw'umurenge busaba abaturage kudakomeza kwishora muri ubwo butaka, ubwo umunyamakuru wa BTN TV yahanyuraga yasanze abandi baturage baje kuhahinga ntacyo bikanga.
Like This Post? Related Posts