Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Nyarusange,Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka y'imodoka yapfiriyemo abantu 3 abandi 37 bakomereka bikabije.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yahamirije iby'iyi mpanuka BTN, avuga ko yakozwe n'imodoka ya Minibus Toyota Hiace yavaga Kigali igeze mu Murenge wa Musambira, igonga iturutse inyuma minibisi ya Hiace yari mu cyerekezo kimwe nayo.
Yanongeyeho ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko byakozwe na Hiace yagonze iturutse inyuma bitewe naho yari igeze(ahamanuka).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda yaboneyeho kugira inama abashoferi kwirinda amakosa yo mu muhanda, birinda gucungana na Camera cyangwa Polisi.
Agira ati “Turabasaba gukora akazi kabo birinda uburangare, birinda gukora amakosa ayo ari yo yose ateza impanuka, ariko tuributsa n’abagenzi baba bari mu modoka ko mu gihe umushoferi akora amakosa kandi atwaye ubuzima bwabo badakwiriye kuyarebera bakwiriye kumwibutsa ko atwaye ubuzima bwabo ndetse byaba ngombwa bagatanga amakuru ku rwego rwa Polisi”
SP Emmanuel Kayigi wihanganishije imiryango y’ababuze ababo, yemeje ko muri iyo mpanuka hapfuye abantu batatu , abantu batandatu bakomereka mu buryo bukomeye abandi bakomeretse byoroheje ni 31, bakaba bajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi mu gihe imirambo yajyanwe ku Bitaro bya Kacyiru.
Amakuru BTN yabashije kumenya niuko mu bakomeretse bajyanywe kwitabwaho ku bitaro, abagera kuri 15 bashobora gusezererwa kuko borohewe.