Padiri Gakuba Celestin
ukorera muri Paruwasi ya Rutonde mu karere ka Rulindo yatawe muri yombi nyuma
yo gusomera misa muri kiriziya yafunzwe muri ya nkundura yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa,
ibifatwa nko kurenga ku mabwiriza.
Ubuyobozi bw'akarere ka Rulindo bwafungiye Padiri Gakuba
Celestin mu kigo cy'inzererezi (Transit Center) y'ahitwa I Tare, ahava azanwa muri station ya polisi itaratangajwe
mu mujyi wa Kigali.
Ku wa 24 Ukuboza 2025 yanditse ati: "Hari amakuru
ndi gukura i Rulindo muri Paruwasi ya Rutonde/Shyorongi ko hari umu Padiri
w'iyi Paruwasi ubu urimo kubarizwa muri Transit Center ya Tare, amakuru avuga ko uyu mu Padiri
yakoreye Misa ahantu hafunze(habujijwe gusengerwa) ku Cyumweru nibwo yahise
afatwa ajyanwa muri Transit.
Uyu mu Padiri bivugwa ko hari abandi
yagiye asangayo nabo bo mu Bagorozi bamazemo ibyumweru bisaga 3,...Akarere ka
Rulindo hakoreramo paruwasi imwe nabwo bigizwemo uruhare na Karidinali
Kambanda."
Ku wa 25 Ukuboza 2025 yanditse ko "Padiri
yamaze kwimurirwa mu mujyi wa Kigali ku busabe bwa Karidinali Kambanda kuko iyi
Paruwasi ya Rutonde ibarizwa muri Arikediyosezi ya Kigali, amakuru avuga ko ubu Padiri ari muri Transit Center y'i Gikondo
ahazwi nko kwa Kabuga,..Abandi bari kumwe nawe i Tare mu karere ka Rulindo, bo
basigayeyo nabo bafashwe basenga bamaze Ukwezi."
Paruwasi ya Rutonde ibarizwa mu
Karere k’ikenurabushyo ka Buriza-Bumbogo. Aho ni mu ntara y’amajyaruguru,
akarere ka Rulindo, umurenge wa Shyorongi, akagari ka Rutonde, umudugudu wa
Rutonde.
Paruwasi Rutonde ihana imbibi na Paruwasi
zikurikira: mu majyaruguru, Paruwasi Muhondo; iburengerazuba, Paruwasi Gihara
na Paruwasi Kabuga ( Diyosezi ya Kabgayi); iburasirazuba Paruwasi Shyorongi ari
nayo iyibyara naho mu majyepfo igahana imbibi na Paruwasi y’umuryango
mutagatifu.
Paruwasi ya Rutonde kandi ifite ibikorwa remezo
bitandukanye birimo nk’ibigo by’amashuri Gatolika bibiri(2) aribyo: Ishuri
ribanza rya Nyundo n’ishuri Ribanza rya Rutonde ndetse n’Ikigo nderabuzima cya
Rutonde.