Kuri iki Cyumweru tatiki ya 13 Ukwakira 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Tito Mboweni wabaye Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo yitabye Imana ku myaka 65, azize uburwayi.
Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera Tito Mboweni, yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024, aho anavuga ko yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Johannesburg mu gihugu cye.
Nyakwigendera Tito Mboweni yari umunyepolitiki ukomeye muri Afurika y'Epfo
Perezida Paul Kagame ni umwe mu bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo wari inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda.
Mu butumwa yatanze binyuze ku rubuga rwa X rw'Ibiro bye Village Urugwiro, yagize ati “Ndihanganisha umuryango n’inshuti za Tito Mboweni, Perezida Cyril Ramaphosa, Guverinoma n’abaturage ba Afurika y’Epfo. Tito Mboweni yari ijwi rikomeye rya Afurika ndetse yaharaniye ukwihuza k’umugabane."
Akomeza ati"Inama ze zari ntagereranywa mu gukora amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse mu myaka ya vuba yashyize imbaraga ze mu gushyira mu bikorwa aya mavugurura nk’Umuyobozi w’ikigega cy’uyu muryango cy’amahoro. Ibigwi bye bizakomeza kubaho no mu bisekuruza bizaza.”
Tito Mboweni ni umwe mu banyepolitike bari bakomeye kandi bafite amateka ahambaye mu gihugu cye. Yamenyekanye cyane kubera kurwanya ubutegetsi bw’abazungu bwa Apartheid ubwo yari akiri umunyeshuri.
Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 16 Werurwe mu 1959, mu gace ka Tzaneen mu Ntara ya Limpopo. Ni we wari muto mu bavandimwe be batatu.
Mu 1979 yatangiye amasomo ajyanye n’ubucuruzi muri University of the North iherereye muri iyi ntara ya Limpopo. Ntiyarangije amasomo ye kuko mu 1980 yahise ahunga igihugu, ajya muri Lesotho.
Ubwo yari muri iki Gihugu nibwo yinjiye mu ishyaka rya African National Congress (ANC). Hagati aho nubwo yari mu buhungiro, yakomeje amasomo ye maze mu 1985 abona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bukungu na politike yakuye muri Kaminuza ya Lesotho.
Mu 1988 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bugeni n’ubukungu yakuye muri University of East Anglia mu Bwongereza.
Ku butegetsi bwa Nelson Mandela, uyu mugabo yabaye Minisitiri w’Abakozi kuva mu 1994-1999.