Nyamasheke: Umunyeshuri w'imyaka 24 wigaga muri Kaminuza yarohamye mu Kivu arapfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-14 07:05:51 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, Nibwo Imanirahari Joseph w’imyaka 24 wari umunyeshuri wigaga mu mwaka wa mbere w’ishami ry’uburezi muri kaminuza ya Kibogora Polytechnic, yapfuye nyuma yo kurohama mu Kivu giherereye mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke.

Amakuru avuga ko ibibyago byabaye Saa Cyenda z’igicamunsi ubwo yari yatemberanye na mugenzi we banyura ku kiyaga cya Kivu, avuga ko ashaka kujya koga agiyemo ahita arohama arapfa.

Mugenzi we bari kumwe yabonye ko Imanirahari ari kurohama abura icyo akora kuko na we atazi koga, atanga amakuru.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Kanyogote Juvenal yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera akomoka mu Karere ka Musanze.

Yagize ati “Kugeza ubu umurambo nturaboneka. Abantu barasabwa kwirinda kujya mu Kivu batazi koga kandi n’ubwo baba babizi, basabwa kujyamo bambaye Jilet yabugenewe”.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke bwemereye BTN ko mu kanya gato buri bugire icyo buyitangariza.

Nihagira adi makuru amenyekana kuri iyi nkuru y'incamugongo BTN irabibatangariza.

Related Post