Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda yeguye ku mirimo ye kubera imyitwarire idahwitse

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-14 20:16:51 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2024, Nibwo Ikigo k’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) cyatangaje ko uwari Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda, Munyangeyo Kennedy Dieudonné, yeguye ku mirimo ye, nyuma yo kugaragarwaho n’imyitwarire idakwiye mu gihe yari kuri uyu mwanya.

Ni amakuru yamenyekaniye mu itangazo RBA yasohoye aho yatangaje ko Munyangeyo yeguye nyuma y’uko hatahuwe imyitwarire mibi mu buryo bukomeye yagize igihe yari kuri uwo mwanya.

RBA yatangaje ko ikirajwe ishinga no kurangwa n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu bikorwa byayo byose, iti "Tuzakomeza gutuma Televiziyo Rwanda ikorera abadukurikira, ibishyizeho umutima kandi mu buryo bunoze."

Ubu butumwa butambutse nyuma yuko hari ubwo WASAC yatangaje ko ku wa 10 Ukwakira 2024, Munyangeyo yafashwe akoresha amazi atanyuze muri mubazi ndetse ibi yabikoreye aho atuye muri Zindiro mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Iki kigo cyavuze ko uretse kwishyura amafaranga angana na miliyoni imwe y’u Rwanda, Kennedy azishyura amazi yakoresheje mbere yo gusubiza serivisi.

WASAC kandi yasabye abafatabuguzi bayo kutijandika mu bikorwa byo kwiba amazi nkuko Umuseke ubitangaza dukesha aya makuru.

Gusa ubutumwa WASAC yashyize kuri X bwaje gusibwa nyuma y’umwanya butangwaho ibitekerezo bitandukanye.


Related Post