• Amakuru / POLITIKI


Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko u Burusiya buri guha Iran amakuru y’ubutasi ayifasha kumenya aho ingabo za Amerika ziherereye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Abayobozi ba Amerika bavuganye n’ibitangazamakuru birimo Associated Press na The Washington Post, bavuze ko Moscow yaba yarahaye Iran amakuru ajyanye n’aho ibikoresho bya gisirikare bya Amerika biherereye, birimo amato y’intambara n’indege za gisirikare.

Ayo makuru ngo ashobora kuba yarafashije ingabo za Iran kumenya neza uko ingabo za Amerika zigenda n’aho ziherereye, mu gihe amakimbirane mu Burasirazuba bwo Hagati arimo gukaza umurego.

Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko Amerika izahangana n’igihugu cyose cyaba gifasha Iran mu bikorwa byayo bya gisirikare.

Hegseth yavuze ko igisirikare cya Amerika gikurikiranira hafi ibyo birego, kandi ko gishobora gufata ingamba mu gihe byashyira mu kaga ingabo zacyo.

Yongeyeho ko nubwo hari amakuru avuga ko Iran iri gufashwa n’ibindi bihugu, igisirikare cya Amerika kigifite “ubushobozi buhambaye” bwo gukomeza ibikorwa byacyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ku ruhande rwa White House, ubuyobozi bwa Amerika bwagerageje kugabanya uburemere bw’ayo makuru.

Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yavuze ko ayo makuru “nta ngaruka afite ku bikorwa bya gisirikare bya Amerika”, ashimangira ko ibivugwa ku bufasha bw’u Burusiya kuri Iran ntacyo byahindura ku mikorere y’ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa muri aka karere.

Yongeyeho ko ingabo za Amerika zigifite ubushobozi bwo gukomeza ibikorwa byazo, kandi ko ibitero bya gisirikare byibasiye Iran bikomeje.

Hagati aho umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Wilson, yanenze cyane Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, amushinja kugira uruhare mu rupfu rw’Abanyamerika bapfira muri iyi ntambara.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Joe Wilson yagize ati:
“Putin, wakoze ibyaha by’intambara, ari kwica Abanyamerika binyuze mu guha Iran amakuru y’ubutasi. U Burusiya bugomba kuryozwa akaduruvayo n’impfu ziri guterwa n’ibikorwa byabwo.”

Ibi birego biza mu gihe u Burusiya bushinjwa gufasha Iran mu buryo bw’amakuru y’ubutasi, mu gihe na Amerika isanzwe ifasha Ukraine mu ntambara iri guhanganyemo n’u Burusiya.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments