Gasabo: Muri ruhurura hasanzwe umugabo wapfuye iruhande rwe hateretse imiti

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-16 12:18:26 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2024, Nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Musezero , mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, batunguwe no gusanga umurambo muri ruhurura.

Bamwe mu baturage bari ahasanzwe nyakwigendera, batangarije Bplus TV ko mbere yuko yitaba Imana yagaragaye asagarirwa n'abanyerondo bamukubitaga ariko ntihamenyekena neza niba ariho haturutse inkomoko y'urupfu rwe.

Bati" Mbere yuko tumubona yapfuye, twabanje kumubona akubitwa n'abanyerondo ariko ntitwahamya neza ko aribo bamwivuganye".

Gusa ku rundi ruhande hakaba n'abandi baturage babwiye umunyamakuru wa Bplus TV ko nyakwigendera ashobora kuba yishwe n'indwara ya Malariya kuko yari yagiye mu kazi afite imiti yo kunywa dore ko yakundaga gutaka avuga ko arembye nubwo ari gukora.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, ku murongo wa telefoni yahamirije iby'iyi nkuru y'incamugongo Bplus TV anavuga ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y'urupfu rwa nyakwigendera wakoraga akazi ko kwikorera imizigo.

Yagize ati" Amakuru twayamenye mu gitondo ahagana Saa Yine dusanga koko nyakwigendera yapfuye umurambo we uri mu rutoki iruhande rwe hateretse imiti ivura indwara ya Malariya".

CIP Gahonzire yaboneyeho kuwihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse ntiyemeranya n'abavuga ko nyakwigendera yaba yishwe akubiswe nkuko byakunze kuvugwa.

Agira ati" Sinemeranya n'abavuga ko yishwe akubiswe kuko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko yishwe na malariya nkuko bamwe mu bahoranye nawe mbere bavuze ko yari ayirwaye cyane ko iruhande rwe hari hateretse imiti".

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru gukorewa isuzuma mu gihe iperereza rigikomeje.

Imanishimwe Pierre/Bplus TV i Kigali

Related Post