Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’Inkiko barimo Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Gasana Emmanuel

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-19 06:27:15 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024, Nibwo hatangajwe ibyemezo by’Inama y’Abaminsitiri yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame wahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’Inkiko. Ni mu gihe iteka rya Minisitiri ryemeje ko abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafungurwa by’agateganyo.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko “Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida  ritanga imbabazi ku bantu 32  bakatiwe n’inkiko n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo  ku bantu 2.017 bakatiwe n’Inkiko.”

Muri aba 32 bababariwe na Perezida Paul Kagame barimo Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko na CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, bari barahamwe n'ibyaha bitandukanye nkuko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje ku rubuga rwayo rwa X.

Aba bahoze ari abayobozi bakomeye mu Rwanda, bafunzwe nyuma yo guhamwa n'ibyaha bari bakurikiranyweho bakoze bakiri mu nshingano.

Bamporiki Eduard yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda ndetse akanaba Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, yari aherutse gukatirwa n'Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe ku wa Kane tariki 11 Mata mu 2024. Ku cyaha cyo kwakira indonke CG (Rtd) Gasana yagizwe umwere.

Urukiko rwatangaje ko uyu mugabo wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yari yakatiwe imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, ariko kubera impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso byatumye urukiko rumugabanyiriza ibihano.

Muri Werurwe mu 2024 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere. 

Related Post