Mu ijoro ryo mu wa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024, Nibwo mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Kintobo, Akagari ka Gatovu, mu Mudugudu wa Gatovu, humvikanye inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw'umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’indimi rya Gatovu (EL GATOVU), wagaragaye yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Amakuru avuga ko kugirango nyakwigendera apfe bishobora kuba byaraturutse ku muti wica imbeba yanyoye, kubera amakimbirane yo mu muryango avukamo.
Uyu mwana w’umukobwa yari asanzwe abana n'ababyeyi be mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza, amakuru avuga ko basanzwe babana mu makimbirane ari nayo akekwa kuba intandaro y’urupfu rwe nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kintobo, Niyibizi Louis, yemeje aya makuru asaba abantu bose kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe bitaraba
Yagize ati “Turakeka ko amakimbirane yo mu muryango ariyo yatumye anywa imiti yica imbeba agapfa. Tukimenya ayo makuru twahise dutabara tumujyana ku Kigo Nderabuziman cya Kintobo bahita bamwohereza ku Bitaro bya Ruhengeri apfa akihagera."
"Twaganirije abanyeshuri tubasaba ko n’ubwo haba hari amakimbirane ari mu miryango batagakwiriye gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, ahubwo bajya babiganirizaho abayobozi bakabagira inama.Turabasaba kandi kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, ku buryo habaho gukumira."