• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Mu gihe uwahoze ari Perezida Joseph Kabila yatangije inama ngishwanama zitandukanye mu mwaka ushize ateganya gushiraho urubuga rwe rwa politiki rushya, “Sauvons la RDC,” Moïse Katumbi n’ishyaka rye, “Ensemble pour la République”, ntibashishikajwe no kwifatanya n’uyu mutwe uherutse gutangirizwa i Nairobi.

Ubwo yabazwaga ku bijyanye no kubura mu nama yashingiwemo uyu mutwe, Sauvons la RDC, Christian Mwando, umudepite ku rwego rw’igihugu akaba n’umuyobozi ukomeye mu ishyaka rya Katumbi, yavuze ko uyu muryango wanze kwishora mu mushinga uyobowe na Joseph Kabila.

Nk’uko bitangazwa na mediacongo.net, Christian Mwando yatangarije uwahoze ari umukuru w’igihugu ati: “Ensemble pour la République ntabwo ari ‘wagon’ igomba gukurikira ‘locomotive'”.

Aya magambo yemeza ko hakiri umwuka mubi hagati ya Katumbi na Kabila, nubwo hari icyizere cy’ubwiyunge. Amakimbirane yavutse hagati ya Katumbi na Kabila hagati ya 2016 na 2018, igihe Katumbi yabuzwaga guhatanira umwanya wa perezida, atenda kurangira vuba.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments