• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Komisiyo y’amatora ya Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu n'amajwi 97.66%.

Ku wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira 2025, ni bwo abaturage ba Tanzania baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye n’imvururu zikomeye.

Aba mbere bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa by’urugomo biri gukurikira imyigaragambyo yateguwe n’abatarishimiye amatora yo muri iki gihugu, barimo Bill Nass batwikiye iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga yari afite mu Mujyi wa Dar Es Salam.

Uyu muraperi bamutwikiye iduka bamushinja kuba yaragaragaye mu bikorwa byo kwamamaza Samia Suluhu Hassan.

Abibasiwe kandi barimo na Juma Jux umaze iminsi muri Nigeria, byamaze kwemezwa ko yatwikiwe iduka ry’imyenda yari afite mu Mujyi wa Dar Es Salam.

Shishi Food Restaurant y’umuhanzi witwa Shilole, yari ifite izina rikomeye mu Mujyi wa Dar Es Salam na yo yamaze gutwikwa n’abigaragambya.

Ishyaka Chadema rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryatangaje ko abantu babarirwa muri 700 ari bo bamaze kwicirwa muri iriya myigaragambyo, mu gihe Leta yo ivuga ko nta ngufu z’umurengera inzego z’umutekano zigeze zikoresha ku bigaragambya.

Samia Suluhu yegukanye intsinzi nyuma yo guhigika abakandida 16 bari bahataniye intebe  y'icyubahiro muri icyo gihugu.

Gutsinda amatora kwa Samia bivuze ko yabaye umugore wa mbere ubaye Perezida wa Tanzania atowe n'abaturage bityo akaba agomba gukomeza kuyobora iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni 68 mu myaka itanu iri imbere.

Samia Suluhu ayobora Tanzania kuva muri 2021, ubwo yajyaga ku butegetsi asimbuye Perezida  Dr. John Pombe Magufuli yari abereye Visi-Perezida wari wapfuye bitunguranye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments