Umugabo witwa Ndindabahizi Faustin w’imyaka 62 y'amavuko wari umaze imyaka 31 yihishahisha kubera akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yafatiwe ku biro by’Umurenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, aje gusaba serivisi z’ubutaka.
Uyu mugabo ukomoka mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Kibirizi, mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, mu Ntara y'Iburengerazuba, yatangiwe amakuru n’abantu bamuzi neza n’uburyo yafatanyije gukora Jenoside na murumuna we Sebera Appolinaire w’imyaka 58 y'amavuko, na bakuru be.
Umuturanyi wabo Mukakimenyi Suzanne w’imyaka 73 y'amavuko, ahamya ko bamwiciye umugabo n’abana batatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barangiza bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yagize ati:"Jenoside yabaye mfite umugabo n’abana icyenda. Uwo Ndindabahizi afatanyije na murumuna we Sebera Appolinaire na bakuru be, bicamo batatu na se. Baradusenyeye baranadusahura nanjye barampiga bikomeye n’abandi bana banjye, ndabahungana bo ngira amahirwe bararokoka."
Mukakimenyi yakomeje avuga ko nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, urukiko Gacaca rwakatiye Ndindabahizi gufungwa imyaka 30 adahari kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati:"Urukiko gacaca rwa Kibirizi rwamukatiye adahari igifungo cy'imyaka 30 kubera abo bana banjye yishe, harimo n’ibindi byaha yashinjwaga binarimo gusahura, kudusenyera, kuturira inka, n’abandi yishe cyangwa yicishije muri Jenoside. Disoye ye irahari byose biranditse."
Yongeyeho ko umugore wa Ndindabahizi ni we wabanje gutahuka, aho kuza muri Rubengera bari batuye ajya iwabo mu Mudugudu wa Kamihaho, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Gitesi.
Ndindabahizi we yahungutse mu mwaka wa 2021 amusangayo aba ari ho babana mu ibanga ku buryo yajyaga aboneka rimwe na rimwe ariko bamutangaho amakuru kugeza ubwo yizanye ku Biro by’Umurenge.
Ati:"Amakuru ye nayamenye bwa mbere ngiye kwivuza mu Bitaro bya Kibuye mpahurira n’umugore witwa Chantal ambwira ko ajya amubona, anazi aho atuye ariko asohoka mu nzu gake. Imitungo yabo irimo n’isambu iri imbere y’iwanjye ni umugore wazaga kuyigurisha, abo bayigura bamara kwemeranywa, umugabo akaza rwihishwa, bakabaha amafaranga bakagenda."
Avuga ko yabonaga uwo mugore cyane akibwira ko umugabo ataratahuka, amasambu yabo amwe arinda agurishwa hari abamukingira ikibaba banayaguraga.
Mukakimenyi yishimiye cyane ifatwa ry’uwamwiciye muri Jenoside, ko yiteguye kongera kumushinja ku bugome bwose yakoreye mu yari Komini Mabanza y’iyari perefegitura ya Kibuye.
Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Rubengera, Byiringiro Jean Pierre, yavuze ko nubwo uyu mugabo yakomeje kwihishahisha, aho amakuru amenyekaniye, atanzwe na Mukakimenyi Suzanne, ukuri kwayo kwakomeje gukurikiranwa.
Yagize ati:"Ubwo twari mu nteko rusange y’abagenerwabikorwa ba MINUBUMWE hagati muri uku kwezi k’Ukwakira 2025, uwitwa Mukakabera Domina warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatubwiye ko amakuru ari impamo, uwo mugabo ahari, ko na we ajya aza kubakisha aho mu isambu yabo i Rubengera, no gufata amafaranga y’imitungo aba yagurishije rwihishwa hagaragaye umugore we agiye kuyimaraho."
Yakomeje avuga ko bashimishijwe n’uko nyuma yo gukurikirana amakuru ye yafashwe agashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).
Ibuka yasabye ko abaguriye uyu mugabo iyi mitungo rwihishwa bahamagazwa bakabazwa hakarebwa niba nta ruhare bashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, niba baguraga iyi mitungo batazi ko nyirayo yakoze Jenoside cyangwa niba hari ikindi cyari kibyihishe inyuma,byose bikamenyekana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yavuze ko uyu mugabo yafatiwe ku biro by’Umurenge aje muri serivisi z’iherekanya ry’ubutaka yari yaragurishije rwihishwa.
Ati:"Yafatiwe ku Biro by’Umurenge wa Rubengera muri serivisi z’ubutaka aje mu ihererekanya ryabwo. Turashimira cyane abaturage batanze amakuru yatumye afatwa ataragira ubundi bugome akora. Agifatwa yahise yemera ataruhanije uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi,avuga n’abo bafatanije barimo abavandimwe be bakihishahishe mu mashyamba ya RDC, n’uburyo yihishahishaga,ko byose yiteguye kubishyira hanze,birimo n’abo bafatanije bakihishahisha hirya no hino."
Ayabagabo yibukije abaturage ko Jenoside ari icyaha kidasaza, asaba ufite amakuru wese ku wihishahisha wayikoze kuyatanga kugira ngo afatwe abibazwe.
Like This Post? Related Posts