Muhanga: Umugabo arakekwaho kwica umugore we yarangiza akajya abeshya abana ko yagiye muri Uganda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-21 11:46:13 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tatiki ya 20 Ukwakira 2024, Nibwo mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, hasanzwe umurambo w'umugore, bikekwa ko yishwe n'umugabo babyaranye abana batatu.

Amakuru avuga ko  umugabo wakoraga muri Farumasi mu Mujyi wa Muhanga ashobora kuba ariwe wishe umugore we hanyuma akamukingirana mu nzu noneho akajya abeshya abantu ko uwo nyakwigendera yagiye mu Gihugu cya Uganda mu buryo bwo kuyobya uburari.

 Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana yabwiye itangazamakuru ko uwo mugabo witwa Ntaganzwa Emmanuel, ubu uri gushakishwa n’inzego z’umutekano, yaba yarishe umugore we mu ijoro ryo ku wa 16 Ukwakira 2024.

Gitifu Nshimiyimana yakomeje avuga ko ku wa 17 Ukwakira 2024, Ntaganzwa yohereje abana ku ishuri ababwiye ko nyina ntawe uhari, kuri uwo munsi abana batashye se akajya kubategera mu nzira, akabajyana kwa mwishywa wa nyakwigendera kubacumbikishiriza avuga ko umugore we yagiye muri Uganda.
Abatuye mu Mudugudu wa Rugarama batunguwe no gusanga umurambo mu nzu

Mwishywa w’abo bana ngo byamunaniye kubitaho, nawe yigira inama yo kubajyana kwa Sekuru mu Karere ka Nyanza, ariko uwo musaza yajya ahamagara umukobwa we n’umukwe we ngo abasobanuze iby’abo bana, ntihagire ufata telefone ari nabwo yigiriye inama yo kuza i Muhanga agasanga umukobwa we yarapfiriye mu nzu.

Agira ati, “Mu masaha ya saa tatu na saa yine kuri uyu wa 20 Ukwakira 2024, nibwo inzego z’ibanze muri Gifumba baduhamagaye basaba uburenganzira bwo gufungura iyo nzu turabubaha, basanzemo umurambo wa Mukashyaka Anatalie natwe twagiyeyo dusangamo uwo murambo”.

Akomeza ati, “Twabimenye ari uko se wa Nyakwigendera aje i Muhanga avuga ko bahamagaraga telefone z’ababyeyi b’abo bana ntizitabe, bahitamo kuza kureba ibyo ari byo banyura ku buyobozi bafunguye inzu babagamo, basanga harimo umurambo wa Mukashyaka, hatangiye gukorwa iperereza kuri urwo rupfu”.

Nshimiyimana avuga ko se wa Nyakwigendera yavuze ko umukobwa we yabanaga na Ntaganzwa batarasezeranye mu mategeko, kandi ko uwo mugore yahoraga yahukana kandi yakubiswe ku buryo hakekwa amakimbirana mu muryango nkuko KigaliToday ibitangaza.
Urwego rw'Ubugenzacyaha rwari ahagaragaye umurambo

Agira ati, “Hari hashize amezi abiri nyakwigendera agarutse mu rugo kuko yari yahukanye ku nshuro ya gatatu, ndetse ngo byagaragaga ko yahukana yabanje gukubitwa, ku buryo umugabo we ajya ku mucyura umugore yabanje kwanga gutaha, habaho kwinginga yemera gutaha, birakekwa rero ko umugabo we, ari we wamwishe kuko ntabwo ari kwitaba telefone nta n’uzi aho aherereye”.

Asaba ko ababana batarasezeranye bakwegera ubuyobozi bukabasezeranya dore ko muri uku kwezi k’ukwakira kwanahariwe irangamimerere, bityo ko gusezerana byorohejwe n’aho abagaragaza amakimbira akomeye bakaba bagirwa inama yo gutandukana.

Amafoto: Mahoro Samson/BTN TV

Related Post