Nyarugenge: Umwana w'imyaka 9 wari uri kureka amazi mu mvura yatwawe n'umuvu w'amazi ahita apfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-21 17:07:43 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tatiki ya 20 Ukwakira 2024, Nibwo umuvu w'amazi watwariye kuri ruhurura iherereye mu Mudugudu w'Isano, Akagari ka Kinyange, mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, Umuvu w'amazi watwariye kuri ruhurura umwana ubwo imvura yagwaga bimuviramo gupfa.

Bamwe mu baturage bari ahagaragaye nyakwigendera w'imyaka 9 witwa Twahirwa Vinca, batangarije BTN ko urupfu rwe rwabashenguye cyane bitewe nuko ya

Singirankabo Epaphrodite, umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru w'ikinyamakuru btnrwanda.com ku murongo wa telefoni, yamutangarije uko byagenze kugeza ubwo ashyinguwe kuri uyu wa Mbere.

Yagize ati " Nyakwigendera ni Twahirwa Vinca kugirango yitabe imana byatewe nuko yasanze bene nyina aho barekaga amazi imvura irimo kugwa ariko bakajya bamubuza ngo ajye kugama mu nzu ariko akanga noneho basoje berekeje mu nzu undi nawe ahita asubira inyuma aho bahoze atangira kubyinagura kuri ruhurura iri aho barekeraga amazi".

Akomeza ati" Uko yabyinagiraga aho hantu ni nako umuvu w'amazi warushagaho kwiyongera, amazi abaye menshi ahita amuraha, amurashye abandi bana baza biruka, uwasaga nkaho ari mukuru agerageje kumukurura aho yari yafashe amazi abarusha imbaraga ahita amuhurudukana arabura noneho bahita batangira gutabaza aribwo twamenye amakuru dutangira gushakisha dufatanyije n'inzego z'ubuyobozi zibanze ariko n'ubundi biba iby'ubusa".

Uyu mubyeyi yakomeje abwira BTN ko nyuma yo gushakisha hari umuntu wabanyuzeho avuga ko hari umwana wafatiwe n'amazi muri ruhurura iri mu Mudugudu wa Rutagara, Akagari ka Nzove, mu Murenge wa Kanyinya noneho bihutiye kuhagera basanga niwe ariko yamaze gushiramo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, ku murongo wa telefoni yahamirije iby'iyi nkuru y'incamugongo BTN, aho yayitangarije uko bamenye amakuru n'icyakurikiyeho nyuma yo kuyamenya.

Agira ati" Mbere na mbere twihanganishije umuryango wa nyakwigendera, Nibyo koko amakuru y'urupfu rwe twayamenye nyuma yuko abaturage babitumenyesheje. Icyo gihe twahise tugera kuri iyo ruhurura dusanga nyakwigendera wigaga mu Kigo cy'amashuri abanza cya Gitega mu mwaka wa 2 yamaze gushiramo umwuka, hahita hakurikiraho igikorwa cyo kumuzamura muri iyo ruhurura, umurambo we uhita ujyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru gukorewa isuzuma.

CIP Gahonzire ushimira cyane abaturage batanze amakuru, yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturage batandukanye barimo ababyeyi ku gukomeza kurinda cyane abana kwegera ahantu haca amazi harimo ruhurura byu mwihariko mu gihe cy'imvura kuko hari abakunze kugaragara bakinira hafi y'amazi.

Ati" Turasaba abaturage batandukanye barimo ababyeyi ku gukomeza gusigasira ubuzima bw'abana babarinda kwegera ahantu haca amazi cyane cyane mu gihe cy'imvura, n'abana ubwabo turabasaba kwitwararika ndetse n'abakuru kuko amazi menshi yabatwara.

Umuryango wa nyakwigendera waboneyeho gushimira cyane abaturage bawubaye hafi kuva igihe umwana aburiye, guherekeza nyakwigendera ndetse n'abakomeje kubafata mu mugongo.

Twahirwa Vinca witabye Imana, ni mwene nzabamwita Emmanuel nawe utagihumeka na Musayidire Clarisse, akaba apfuye yareranywaga n'abandi bana batatu barimo umwe bava inda imwe.

Ifoto ya nyakwigendera

Ubwo Twahirwa Vinca yashyingurwaga

Dushimimana Elias/BTN

Related Post