Umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga Salima yemeje ko yahagaritse gusifura

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-22 14:21:17 Imikino

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024, Nibwo Mukansanga Salima wanditse amateka akomeye mu mwuga w’ubusifuzi mu mupira w’amaguru, yatangaje ko yahagaritse uyu mwuga yari amazemo imyaka myinshi irimo 12 nk'umusifuzi mpuzamahanga.

Ni amakuru yagiye hanze ubwo Mukansanga w’imyaka 36 yabitangarizaga B&B Kigali Fm, nyuma y’uko benshi bibazaga impamvu atakiboneka ku mikino. Ati “Nasezeye ku giti cyanjye.”

Mukansanga ufatwa nk'indashyikirwa, yatangiye kwinjira muri siporo ari umukunzi wa Basketball ariko amaze kubona ko kuzakinira Ikipe y’Igihugu bizagorana, ahitamo guhindura ajya muri ruhago.

Nyuma yegereye abo mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda abasaba ko yatangira guhabwa amahugurwa ku busifuzi, bibanza kwanga gusa imbaraga n’umuhate byatumye yiga amategeko ya ruhago aba ari na yo amwinjiza mu kazi.

Mukansanga ubusanzwe wanize ibijyanye n’ubuganga, yatangiye gusifura ahereye mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda ndetse n’imikino y’abagore mbere yo kuzamurwa mu Cyiciro cya Mbere mu bagabo.

Mu 2012, Nibwo yabaye umusifuzi mpuzamahanga wemewe na FIFA, ndetse nyuma y’imyaka 10 ahita aba umugore wa mbere wasifuye Igikombe cya Afurika.

Si ibyo bigwi afite gusa kuko yanasifuye mu Mikino Olempike, Igikombe cy’Isi cy’Abagore, Igikombe cya Afurika cy’Abagore, CAF Women’s Champions League.

Ari mu bagore batatu bahawe gusifura mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, aba umugore wa mbere ubikoze aturuka muri Afurika.

Mukansanga umwuga wo gusifura ku rwego Mpuzamahanga, wamuhesheje ibihembo bitandukanye bikomeye birimo BBC 100 Women [urutonde rw’Abagore 100 bakomeye muri Afurika], Forbes Woman Africa, Forty under 40 Africa Award, East Africa Youth Award n’ibindi.
Mukansanga ari mu basifuzi basifuye mu Gikombe cy'Isi cya 2022

Related Post