Kicukiro: Umukobwa wakoraga mu kabari yasanzwe mu nzu yapfuye, mu maguru ye hateretse ibase yuzuye amaraso

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-22 19:43:39 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tatiki ya 22 Ukwakira 2024, Nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Hope, Akagari ka Busanza, mu Murenge wa Kanombe,Akarere ka Kicukiro, batunguwe no gusanga mu nzu umukobwa wakoraga mu kabari yapfuye bikekwa ko byatewe no gukuramo inda.

Bamwe mu baturage batuye ahasanzwe umurambo wa nyakwigendera, babwiye BTN TV ko, hari hashize iminsi igera kuri ine uyu mukobwa witwa Byukusenge Bonnethe bamubuze noneho bagerageza kumushakisha ahantu hose bakekaga ko yaba ari.

Bati" Hari hashize iminsi igera kuri ine Byukusenge twaramubuze. Twagerageje kumushakishiriza ahantu hose twakekaga ko yaba ari bamwe muri twe dukeka ko yaba yari agiye ahandi hantu atavuze".

Aba baturage bakomeza bavuga ko uyu munsi wo ku wa Kabiri hari abanyuze hafi y'umuryango w'inzu nyakwigendera yabagamo noneho babona amasazi ahatumukira noneho bahita batabaza abayobozi bo mu nzego zibanze ngo baze barebe igituma ahatumukira.

Abarimo abayobozi bo mu nzego zibanze bakomeje batangariza BTN ko bahise bafata umwanzuro wo kumena urugi barinjira binjiye mu nzu basanga uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Ngoma yegamye ku nzu yarapfuye ndetse mu maguru ye hari uruhinja rwapfuye ndetse iruhande rwe hari ibase yuzuye amaraso andi yaratembye hasi.

Bakomeza bati" Hari abaturage banyuze aho nyakwigendera yabaga batungurwa no kubona amasazi ahatumukira bahita bahamagara baduhamagara(Abayobozi) batubwira ibyo babonye noneho tuhageze duhita dufata umwanzuro wo kumena urugi ngo twinjire tugezemo dusanga ari guturuka ahari nyakwigendera wari wegamye yapfuye, uruhinja rwapfuye ndetse iruhande rwe hari ibase yuzuyemo amaraso, andi yaratembye dukeka ko yitabye Imana agerageza gukuramo inda".

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, ku murongo wa telefoni yahamirije iby'iyi nkuru y'incamugongo BTN, avuga ko bamenye amakuru ku isaha ya Saa yine za mu gitondo ndetse ko iperereza kuri rupfu ryahise ritangira.

Yagize ati" Nibyo koko amakuru twayamenye Saa yine za mu gitondo, twahageze dusanga nyakwigendera yapfuye ndetse n'iperereza ryibanze ryagaragaje ko ashobora kuba yarapfuye agerageza gukuramo inda nubwo iperereza rigikomeje. Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera".

CIP Gahonzire ushimira abaturage batanze amakuru, yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyaganisha ku rupfu byu mwihariko abari n'abategarugori kudafata umwanzuro ugayitse wo gukuramo inda habayeho kuyisama kuko byabatuma bapfa ndetse ko ari igihombo yaba kuri nyina cyangwa se umwana ejo wagirira igihugu akamaro".

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kanyinya gukorerwa isuzumwa mu gihe RIB na polisi bahise batangira iperereza ngo hamenyekane neza ikibyihishe inyuma.

Iradukunda Jeremie/BTN TV

Related Post