Rwamagana: Kutagira isoko aho batuye bituma babura uko bahaha no kugurisha ibyo beza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-23 14:10:01 Amakuru

Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Rwamagana, binubira kutagira amasoko bagurishirizamo umusaruro w'ibyo beza mu mirima ndetse n'aho guhahira, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasubije ko icyo kibazo kigiye gusubizwa kandi cyatangiye gushakirwa umuti.

Ni ikibazo gikunze kumvikana mu bice by’Umurenge wa Munyiginya, mu tugari twa Nkomangwa, Nyarubuye na Bwana cyangwa se mu mirenge ya Munyaga, Nyakariro na Muyumbu, aho usanga abaturage binubira ku kuba nta amasoko manini bafite bituma iyo bejeje umusaruro wabo kuwugeza ku isoko bibahenda kubera gukora ingendo ndende kandi rimwe na rimwe bazishyuriye.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana buvuga ko buteganya kubaka amasoko mato mu mirenge no mu tugari bitagira amasoko manini mu rwego rwo gufasha abaturage kubona aho bahahira ndetse banagurishiriza umusaruro w’ibyo baba bejeje.

Umuturage witwa Muhayimana Devotha wo mu Murenge wa Nzige, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakeneye isoko rinini ryabafasha mu kubona uko bagurisha umusaruro wabo baba bejeje.

Ati “Iyo hano twejeje nk’ibitoki usanga tubigurisha kuri make kuko ubigura atubwira ko na we kubigeza ku isoko bimuhenda cyane. Ubuyobozi budufashije tukabona isoko rinini byazamura umusaruro w’ibyo tweza.”

Uretse uyu muturage hari n’abandi bo mu mirenge ya Nyakariro na Muyumbu bibaza impamvu nta soko ryiza bafite kandi bakunda kweza imyaka itandukanye.

Iyo bejeje bajya kuyigurishiriza mu isoko rya Kabuga, aho kuhageza umusaruro bibavuna cyane bagasaba ubuyobozi kububakira amasoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kagabo Richard, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko bari gushaka uko bagikemura bifashishije kubaka amasoko mato menshi ndetse hamwe na hamwe hakajya amanini.

Kagabo yongeyeho ko Umurenge wa Munyiginya ufite utugari twa Cyimbazi na Cyarukamba twegereye isoko rya Ntunga riri mu Murenge wa Mwulire, ariko hari n’utundi tugari turi kure usanga dukora ku kiyaga cya Muhazi ku buryo dukeneye amasoko mato bagurishirizamo umusaruro.

Ati “Ubu icyo turimo kugerageza gukora ni ukureba uburyo utwo tugari twabona amasoko mato. Muyumbu na ho ni ko bimeze, ni umushinga tuzatangira gukora batangiye gukora uriya muhanda tukareba uburyo tuvugurura isoko ryabo bafite. Bitewe n’imiturire yaho biragaragara ko isoko rimwe ridahagije.”

Ku bufataye n’abikorera, mu Murenge wa Nyakariro hamaze gushyirwaho uburyo hagurwa isoko rya Gishore, rikava ku kuba agasoko gato ahubwo rikubakwa neza rikaba isoko rinini. Akarere ni ko kazagura ubutaka hanyuma abikorera baryubake mu buryo bujyanye n’igihe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwamaze gukorana inama n’abikorera mu kurebera hamwe uko imirimo yo kubaka iryo soko yatangira nyuma yo kubarura ibyo kazishyura abari ku butaka bwose rizagurirwaho.

Uretse muri iyi mirenge yavuzwe haruguru, iki kibazo giherutse kumvikana mu Murenge wa Fumbwe aho batakaga ikibazo cyo kutagirirwa isoko kuko abacuruzi banacururizaga mu muhanda.

Related Post