• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje abayisilamu ko ikibazo cy’umuhamagaro wa mu gitondo ukangurira abayisilamu kujya gusenga  isengesho uzwi nka Adhana  kigomba kwigwaho

Ibi yabigarutseho ubwo  yari mu  muhango  wo kwishimira  ibyishimo  bya  nyuma y’Umunsi  Mukuru wa  Eil Al Fitri wabereye  muri BK Arena ukitabirwa n’ibihumbi by’abayisilamu bo mu Rwanda n’inshuti zabo.

Ubwo  hari hageze  umwanya wo  gutanga  ibitekerezo n’ibibazo umwe mu bayisilamukazi  ukiri muto yasabye nyakubahwa  ko yabasubirizaho umuhamagaro w’isengesho rya mu gitondo (Adhana) nyuma y’igihe kinini warakuweho mu gihugu  hose .

Nyuma yo  kumva  icyo  kibazo Nyakubahwa Perezida  wa Repubulika  yagize ati “Icyo kibazo kiroroshye cyane ahubwo ababishinzwe bagomba kubyigaho vuba  cyane .

Yakomeje  agira ati ese “Mutinya ababakangura mu gitondo ko ubundi ariya ariyo masaha yo gukanguka n’ubundi.

Yaboneyeho kubaza Minisitiri ufite Ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano  ze  impamvu  uwo muhamagaro wa mu gitondo( Adhana ), amusaba ko bazigana  ubushishozi icyo kibazo  kabone ko ayo masaha ubusanzwe ariyo  yo  gukanguka .

Ubusanzwe Adhana ni uburyo abayobozi b’imisigiti bakoresha indangururamajwi mu guhamagara Abayisilamu ngo bajye gusenga.mu rukerera n’andi masaha basengeraho

 Tariki 15 Werurwe 2022 nibwo Polisi y’u Rwanda mu itangazo yanyujije ku rukuta rwa Twitter  yibukije Abaturarwanda ko guteza urusaku rubangamiye abandi baturage bibujijwe kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Iryo tangazo ryagiraga  riti “Abakora ibikorwa birimo utubari, amahoteli, ibirori n’amakoraniro atandukanye, insengero z’amadini yose ndetse n’ibindi bishobora guteza urusaku barasabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza yo kudateza urwo rusaku.”

 

.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments