• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana yatangaje ko ubucakara ari “icyaha gikomeye cyane mu mateka y’ikiremwamuntu,” mu kiganiro yagiranye na BBC mbere y’amatora ateganyijwe kubera ku cyicaro gikuru cya Umuryango w’Abibumbye (Loni).

Uyu mwanzuro watanzwe na Ghana uzasuzumwa n’ibihugu bigize Loni, ukaba wemeza ko ubucuruzi bw’abacakara bwakorewe ku mpande zombi z’inyanja ya Atlantika by’umwihariko n’ibihugu nk’Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari icyaha gikomeye cyakorewe inyokomuntu.

Ibi byifuzo bisaba ibihugu bigize Loni gutekereza ku gusaba imbabazi ku mateka y’ubucakara, ndetse no gushyiraho umusanzu mu kigega cy’indishyi kigamije gufasha abazahajwe n’ingaruka zabwo n’ababakomokaho.

Nubwo bimeze bityo, uyu mwanzuro ushobora guhura n’imbogamizi, kuko ibihugu bimwe, birimo Ubwongereza, byagiye byanga kenshi gutanga indishyi, bivuga ko ubutegetsi bw’iki gihe budakwiye kubazwa amakosa yakozwe n’ababubanjirije mu bihe byashize.

Ku rundi ruhande, abashyigikiye iki gitekerezo barimo n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) bavuga ko ari intambwe ikomeye igana ku butabera no kwemera amateka.

Samuel Okudzeto Ablakwa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, yabwiye BBC Newsday ati:“Turasaba indishyi, kandi tubivuge mu kuri: abayobozi ba Afurika ntibasaba amafaranga yabo bwite.”

Yakomeje agira ati:“Icyo dushaka ni ubutabera ku bahohotewe, no gushyigikira imibereho yabo n’iy’ababakomokaho binyuze mu burezi, ubufasha burambye, ndetse no gushyiraho ibigega byihariye byo guteza imbere ubumenyi.”

Uyu mwanzuro, niramuka wemejwe, ushobora kuba intambwe y’amateka mu kwemera no gukemura ingaruka z’ubucakara ku rwego mpuzamahanga, nubwo inzira yo kuwushyira mu bikorwa ishobora kuba ndende kandi igoye

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments