Gasabo: Inkuba yakubise abana batatu bavukana bahita bapfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-24 07:47:07 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2024, ubwo imvura yagwaga ivanzemo n’inkuba mu Mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke, Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, inkuba yakubise abavandimwe batatu bahita bapfa.

Umwe mu batuye muri ako gace, yavuze ko inkuba yakubise abo bana ubwo nyina yari agiye ku muhanda abasize mu nzu babiri bahita bapfa, undi aza kwitaba Imana ubwo yari agejejwe kwa muganga ndetse ko umubyeyi wabo nawe yajyanywe kwa muganga kubera ihungabana ryo kubabura.

Yagize ati “Imvura imaze guhita ni mugoroba, batubwiye ko umugore wari ugiye ku muhanda kubera ko yibana, agarutse asanga utwana yari asize mu nzu yadukubise.”

Amakuru akomeza avuga ko inkuba igikubita, umuriro wahise ugenda bigakekwa ko yaba yanakubise “transformateur” y’amashanyarazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ibi byago byabaye, bari kuba hafi y’uyu muryango.

Ati “ Yego ni byo, ni abana batatu. Umwe mi uw’imyaka icyenda, undi ni uw’imyaka itatu , undi ni uw’imyaka itandatu. Yabakubitiye mu nzu  ibindi turacyabikurikirana, turaza kubimenya.”

Meteo Rwanda iherutse gusaba gufata ingamba zijyanye no kwirinda ibiza biterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe.

Related Post