Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, Nibwo inzu iherereye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamabuye, mu Mudugudu wa Nyakanunga, yaridukiwe n'umukingo, mu bantu bane bari bayirimo, hapfamo abana babiri.
Bamwe mu baturage bari ahabereye impanuka, batangarije ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko bashenguwe n'ibyabaye ba nyakwigendera baburiyemo ubuzima kandi ko byabereye bamwe isomo ryo kujya bubaka inkuta zikomeye banita ku mazu batuyemo niba atarinjiriwe n'amazi ku buryo yabagwa hejuru mu gihe cy'imvura.
Bati" Twashegeshwe cyane n'ibyabaye ba nyakwigendera baburiyemo ubuzima. Byadusigiye isomo rikomeye ryuko dukwiye kujya twitwararika aho dutuye tukamenya niba aho dutuye hatekanye kandi hubatse neza".
Aba baturage kandi bakomeje bavuga ko umuryango wagize ibyago ukwiye gufashwa yaba mu buryo butandukanye burimo gusanirwa inzu ndetse no kuwufasha guherekeza ba nyakwigendera.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yahamirije iby'aya makuru BTN, avuga ko bayamenye mu gitondo Saa 05h45' a.m impanuka ikimara kuba kuko abayobozi mu nzego zibanze bahise batabaza Polisi ko hari abantu bagwiriwe n'umukingo.
Yagize ati" Nibyo koko mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, nibwo abayobozi bo mu nzego zibanze baduhamagaye batubwira ko hari urukuta rwagwiriye inzu yarimo umuryango w'abantu batanu, hakomerekeyemo abantu batanu, umugabo n'abana be batatu ndetse n'umudamu utuye mu nzu bibangikanye, bose bahise bajyanywa mu Bitaro bya Muhima".
CIP Gahonzire washimiye abaturage batabaye barimo na Croix Rouge ubwo habaga iyi mpanuka, yaboneyeho kwihanganisha umuryango wabuze ababo ndetse anifuriza abakomeretse gukira vuba anasaba ko muri ibi bihe by’imvura abaturage bagomba kwigengeserera banirinda kubaka ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Agira ati" Turihanganisha umuryango wabuze ababo kuko ni igihombo kuri bo ndetse n'igihugu muri rusange, turashimira abatabaye, yaba abaturage, abayobozi batandukanye ndetse na Croix Rouge Rwanda. Ubutumwa ku baturage nuko buri wese akwiye kwitwararika cyane cyane mu bihe by'imvura hanirindwa kubaka ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga no guhoza ijisho aho dutuye tureba niba hatekanye inkuta zitarinjiriwe n'amazi".
Mu bahise bapfa bakigera mu Bitaro bya Muhima, ni umwana w’imyaka imyaka 4 n’undi w’imyaka 3.