• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) watangaje ko wongereyeho undi mwaka ubutumwa bw’ingabo z’Afurika zishinzwe kugarura no kubungabunga umutekano muri Somaliya, mu rwego rwo gukomeza gufasha iki gihugu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano kimazemo imyaka myinshi.

Iki cyemezo cyafashwe mu gihe Somaliya ikomeje guhura n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba, by’umwihariko umutwe wa Al-Shabaab, ukomeje guhungabanya umutekano w’abaturage n’inzego za leta. Loni ivuga ko kongera igihe cy’ubu butumwa bigamije gushyigikira ingabo za Somaliya, kurinda abasivili no gufasha igihugu kugera ku mutekano urambye.

Ubu butumwa bw’Afurika, bugizwe n’ingabo zituruka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika nka  Uganda,Ethiopia,Djibouti, Kenya, Misiri , bumaze igihe bugira uruhare rukomeye mu kurinda ibikorwaremezo by’igihugu, gufasha mu bikorwa by’ubutabazi no gushyigikira amatora n’imiyoborere.

Abayobozi ba Loni bagaragaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, ibibazo by’umutekano bigikomeye, bityo bikaba bigikenewe ko ingabo mpuzamahanga zikomeza gufatanya n’iza Somaliya mu guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Ku ruhande rwa leta ya Somaliya, abayobozi bashimye iki cyemezo cya Loni, bavuga ko kizafasha igihugu gukomeza kwiyubaka no kongera ubushobozi bw’ingabo zacyo, kugira ngo mu gihe kiri imbere Somaliya izabashe kwicungira umutekano wayo idakeneye ubufasha bwinshi bwo hanze.

Abasesenguzi bavuga ko kongerwa kw’igihe cy’ubu butumwa ari ikimenyetso cy’uko umutekano wa Somaliya ugikeneweho kwitabwaho cyane, ariko bakanasaba ko hanashyirwa imbaraga mu iterambere, imirimo n’imibereho myiza y’abaturage, kuko ari byo shingiro ry’umutekano urambye.

Iki cyemezo cyafashwe mu gihe Ingabo za Somaliya, zifashijwe na AUSSOM hamwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, zongereye ibikorwa byazo byo kurwanya al-Shabaab guhera mu kwezi kwa Nyakanga. Al-Shabaab, ifitanye isano na al-Qaïda, imaze imyaka irenga 16 itera igisirikare cya Somaliya, abayobozi ba politike n’abasivili, cyane cyane mu majyepfo no hagati y’igihugu, ikabatera ibitero bikomeye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments